Gukosora Lisiti y’itora birateguza abaturage amatora y’inzego z’ibanze

Abakorerabushake batangiye gushyikiriza amakarita y’itora abaturage no kwandika abagejeje igihe cyo gutora kuri lisiti, kugira ngo batazacikanwa n’amatora y’inzego z’ibanze.

Amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri Gashyantare 2016, aho abagejeje imyaka 18 bazatora abayobozi ku rwego rw’umudugudu n’abajyanama, kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rw’akarere.

Abaturage baritegura kongera gutora umwaka utaha muri Gashyantare.
Abaturage baritegura kongera gutora umwaka utaha muri Gashyantare.

Guhera tariki 12 Ugushingo 2015, mu gihugu hose harakosorwa lisiti y’itora. Abakorerabushake barandika abatora bashya bagashyikiriza amakarita y’itora abasanzwe kuri lisiti, kugira ngo batangire kwitegura kuzitabira gutora.

Mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, abaturage barakangurirwa kwireba kuri lisiti y’itora, ku buryo umukorerabushake ajyana lisiti mu no mu nama kugira ngo buri wese abashe kureba ko umwirondoro we wanditse neza.

Ndahimana Pascal, umwe mu bakorerabushake bakorera mu kagari ka Gihinga, atangaza ko bashyikiriza amakarita abatora hakiri kare kugira ngo bazirikane ko bafite inshingano zo gutora.

Aragira ati “Abantu baba bagomba kumva igihe tugezemo no kwitabira amatora 100% n’abadasanzwe kuri lisiti tukabashyiraho.”

Mu mudugudu wa Ryabitana aho uyu mukorerabushake akorera, abamaze kwikosoza barasaga 40%. Avuga ko akomeje kubashishikariza kwireba kuri lisiti no kwiyandikisha, kuko gukosora bizarangira tariki 30 Ugushyingo 2015, kugira ngo abanditswe bashya bakorerwe amakarita.

Abaturage bashima gahunda yo kubamenyesha imyiteguro y’amatora hakiri kare, kuko bituma batekereza no ku bakandida bakeneye.

Rwiyemera Emmanuel ati “Guhabwa amakarita hakiri kare biduha gutekereza ku mujyanama twifuza. Amatariki y’itora tugiye kuyashyira mu mutwe; ahubwo twifuza ko batwereka abakandida hakiri kare.”

N’ubwo abaturage bakeneye kumenya abakandida, Ndahimana atangaza ko amatora y’inzego z’ibanze ahera ku rwego rw’umudugudu aho buri wese ashobora kuba umukandida.

Ati “Abiyamamaza bajya imbere, abaturage bakajya inyuma y’uwo batoye. Uyu ni umwanya wo guteguza abaturage ariko ntibibujije ko nuwumva yabahagararira yabitegura.”

Amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe kuva tariki 2 Gasyangare, akazageza muri Werurwe. Hakazanatorwa n’abahagarariye inzego zihariye zirimo iz’abagore, iz’urubyiruko, niz’abafite ubumuga.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho !

Hali ikosa ku italiki y’ amavuko nabonye ku Irangamuntu yanjye ndetse no kw’Ikarte y’ Itora k’ ubulyo nifuzaga kumenya uko ryakosoka(italiki y’ amavuko ni le 12/01/1980 aho kuba le 12/01/1970),amazina nayo ni KIBANDA-NEZEHOSE Jacques aho kuba Kibanda Jacques Nezehose.Rero naje kwibwirako ntakyo biwaye, aliko nkaba mbona ko bidakwiye gukomeza gutyo ko byaba byiza umwirondoro wajye ukosowe neza bityo rero nkaba natanga igitekerezo cyo kuba hashyirwaho uburyo bwajya bufasha abanyarwanda kumenya amakuru yose nyakuli k’ umwirondoro wabo wose kugira niba hali ikibazo kibashe gukemuka, cyane ko ayo ma Karte (Irangamuntu n’ iy’ itora) zitagaraza amakuru yose.

Imana ibahe imigisha

Kibanda-Nezehose Jacques yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ndi I Gicumbi Abatarabona Ikarita Y Itora Kuko Twavuye Ahandi Dufite Agahinda Kuko Tudatora Referandumu Mudutabarize Twitorere Yego Kuri ID

J.Damascene yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

twitegure amatora azabe mu mucyo ntawe ucikanywe kandi bizagenda neza cyane

Hadija yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Gihinga barasob
anutse kdi amatora akorwa mumucyo.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka