Gucuruza igikoma n’imineke bimugejeje ku gishororo cya miliyoni

Umubyeyi witwa Mpombetsendora Gertrude aratangaza ko ahereye ku gikoma yacuruzaga amaze kugera ku gishoro kirenze miliyoni y’amanyarwanda.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2015, umubyeyi Mpombetsendora yavugiye mu ruhame rw’abagore benshi mu Murenge wa Kiyumba ko batagomba kwitinya kuko iyo biza kumubaho aba abayeho nabi.

Mpombetsendora washimiwe kuba umugore wahize abandi mu kwiteza imbere.
Mpombetsendora washimiwe kuba umugore wahize abandi mu kwiteza imbere.

Mpombetsendora avuga ko akiri umwangavu yatangiye gukora akazi ko mu rugo ahembwa 500frw yamara kwigira hejuru agatangira guhemmbwa 8000frw ari na yo yatangiriyeho kwizigama.

Amaze kugeza igihe cyo gushaka muri 2007, Mpombetsendora yasezeye akazi ko gukorera abandi maze atangira ubuzima bwo kubana n’uwo bashakanye bakodesha inzu, ariko kuko yari afite intego, yatangiye gucuruza igikoma hafi y’Ikigo Nderabuzima cya Buramba aho byaje kumuhira akabasha kuzamuka mu ntera.

Mpombetsendora avuga ko ubu ageze ku gishoro cya miliyoni nyuma yo kugana ibigo by’imari na SACCO bakamwunganira akaba asanga abagore badakwiye kwitinya.

Mpombetsendora washimiwe kuba umugore wahize abandi mu kwiteza imbere.
Mpombetsendora washimiwe kuba umugore wahize abandi mu kwiteza imbere.

Agira ati “Ndasaba abagore bose ko bansanga kuri farumasi yanjye ihora ku izamu imbere y’Ikigo Nderabuzima cya Buramba nkabigisha uko bakora imishinga ibyara inyungu bahereye kuri duke”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, we avuga ko abagore bashoboye kandi ko igihe cyo kubera abo bashakanye imitwaro kitakiriho, kuko bashoboye kandi ngo abakiyumvamo kudashobora bakwiye kureaba imbere habo n’ababakomokaho bagatangira gukora biteza imbere.

Abagore batishoboye na bo bahawe ingurube 10 zizabafasha kutaba imitwaro y'abagabo.
Abagore batishoboye na bo bahawe ingurube 10 zizabafasha kutaba imitwaro y’abagabo.

Mutakwasuku gira ati “Hari abagabo bahora baturwa amatangazo ngo umwana yabuze amakayi, kandi na we ufite amaboko mazima, ubwo ukeka ko umugabo uhora aturwa amatangazo azashobora kuba muzima kabone nubwo mwaba mugeze mu kiringiti”?

Kuri uyu munsi umugore wahize abandi mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Muhanga yahawe sheik y’amafaranga ibihumbi 200 bituma akomeza kwiteza imbere, kandi hanaremewe abandi 10 bahawe ingurube n’ihene 10 bizabafasha kwiteza imbere bakava ku kubera umutwaro abagabo babo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese ibicuruza yarafite ipatante????

lam yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka