Gitifu w’Akarere ka Nyanza akurikiranyweho inyerezwa ry’umutungo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John Herbert, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunyereza miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 2 Ugushyingo 2015, Kayijuka afungiye kuri satation ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Gitifu w’Akarere ka Nyanza arafunze bitewe n’amafanga agera kuri miliyoni 58 yakuwe kuri konti y’akarere akanyerezwa.”
Murenzi yakomeje asobanura ko ifungwa ry’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa, rifitanye isano n’ubujura bwakozwe n’uwari umuyobozi ushinzwe imali muri aka karere, Nsabihoraho Jean Damascene, kugeza ubu waburiwe irengero.
Mu gihe Nsabihoraho akomeje gushakishwa, Kayijuka yahise atabwa muri yombi ashinjwa ubufatanye muri ayo mafaranga.
Iperereza ryakurikiye ibura ry’aya mafaranga ryerekanye ko amafaranga yose ashobora kuba yaranyerejwe agera kuri miliyoni 87, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje abivuga.
Murenzi yongeyeho ko iyi dosiye hari n’abandi ishobora kuzakoraho bagafungwa bitewe n’ubufatanye bwabayeho mu gutuma ayo mafaranga avanywa mu buryo bw’ubujura kuri konti y’akarere.
Ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategejo ahana ibyaha mu Rwanda ivuga icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta gihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana we wumve ko gitifu arengana rwose umurenganure
Imana yigaragaze muri iki kibazo ukuri kujye ahagaragara kdi ukomere nyagasani niwe uzi ukuri kose ndetse ntazatinda kugaragaza NSABIHORAHO kugirango aryozwe ibyo yakoze.
Plc nikore akazi kayo. Abarya imitsi yabanyarwanda babiryozwe. twamaganye embezllement , corruption, na nepotism biri mubigo bya let
ababayobozi batobera H.E Paul K. she/he must be penalised if s/he is found guilty.
Yoooo!!Imana ikurengere.simpamya ko hari uruhare wabigizemo.