Gisagara: Umuganura ngo ukwiye kuba umunsi wo kwishima no guhiga

Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura mu karere ka Gisagara, Umuyobozi wako, Léandre Karekezi, yasabye abaturage kutishimira ibyo bagezeho ngo bagarukire aho, ahubwo kikaba n’igihe cyo kwicara bakareba aho bifuza kugera mu iterambere maze bagahiga kuzahagera.

Ibirori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Muyira mu Mudugudu wa Zihare kuri uyu wa 07 Kanama 2015. Abaturage bamuritse bimwe mu byo bejeje, baganuza abana umutsima w’amasaka n’amata, abakuru nabo basangira ikigage.

Abayobozi n'abaturage basangira ikigage.
Abayobozi n’abaturage basangira ikigage.

Abatuye Umudugudu wa Zihare kandi bongera kwibutsa abakiri bato umuco wa kera, uko ababyeyi baganiraga n’abana babo mu bisakuzo n’imigani no gutera ubuse.

Nyiranziza Brigitte, umukecuru w’imyaka 72, ati “Ab’ubu se bazi no guca imigani! Reka da, uramusakuza akayoberwa ibyo ari byo, gusa ni byiza ko igihe nk’iki cy’umuganura tubibutsa bimwe mu byarangaga umuco Nyarwanda nk’uku kuganura.”

Uretse kandi gusangira bakishima, abaturage b’Umudugudu wa Zihare bavuze ko Umunsi w’Umuganura ari igihe bongera gusabana n’abaturanyi n’inshuti. Ikindi kandi ubu bakaba bishimira uko wizihizwa kuko bitagihera mu ngo zirimo abantu bake ahubwo ukaba umunsi wizihirizwa hamwe n’abaturage benshi ndetse n’abayobozi bakabasanga bakajya inama.

Abatuye Gisagara biyemeje guharanira kwigira.
Abatuye Gisagara biyemeje guharanira kwigira.

Umusaza Kagibwami w’imyaka 68 ati “Umuganura wahozeho kandi ni uburyo bwiza bwo gusabana n’inshuti n’abaturanyi, gusa icyabaye cyiza noneho ntibikiri iby’ingo ebyiri cyangwa eshatu, ahubwo duhura turi benshi tukamenyana tukajya inama.”

Léandre Karekezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, mu butumwa bwe yasabye abaturage kutishima ngo birangirire aha, ahubwo ube n’umwanya wo guhiga ibyo bifuza kuzaba bagezeho umwaka utaha nk’iki gihe, haba mu musaruro w’imyaka ndetse no murindi terambere.

Abana baganujwe ku mutsima w'amasaka n'amata.
Abana baganujwe ku mutsima w’amasaka n’amata.

Ati “Twageze heza ni byiza twishime ariko ntiturekere aha, tunatekereze ku byo twifuza kugeraho undi mwaka kandi tubiharanire.”

Kuri uyu Munsi w’Umuganura kandi mu Murenge wa Kibirizi habaye n’igikorwa cyo kuremera abaturage aho abasheshe akanguhe bagera kuri 20 bahawe ibiringiti byo kwiyorosa, abana bagera ku 120 na bo bahabwa inkweto. Hanatanzwe kandi umugisha ku mbuto zizaterwa, hifuzwa ko zazatanga umusaruro mwiza.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gisagara murasobanutse, Byagera Kibilizi bikaba agahebuzo!! Keep it up

Lee yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka