Gisagara: Kumenya amategeko agenga umuryango ni bumwe mu buryo bwakumira ihohoterwa

Abafashamyumvire mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gisagara bavuga ko kwigisha abaturage amategeko, inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bw’abagize umuryango, ari bumwe mu buryo bwafasha mu gukumira ihohoterwa mu muryango.

Aba bafashamyumvire barabitangaza ibi bashingiye ku mpinduka bagenda babona mu ngo zabanaga nabi nyuma y’uko zibonye izi nyigisho.

Kantarama Marie Frederic, umufashamyumvire mu Murenge wa Muganza, avuga ko byagiye bigaragara ko amakimbirane amaze igihe kirekire mu rugo ageza aho akavamo amahane n’urugomo, bityo urugo rwose rurimo amakimbirane rukaba rukenera ubufasha bwo kwigishwa inshingano z’abarugize n’uburenganzira bwabo.

Ati “Hari ingo zabagamo amakimbirane akavamo amahane no guhohoterwa k’umwe mu rugo, ibi kandi bikagira ingaruka ku bana cyane. Tubikesheje amahugurwa twagiye duhabwa n’imiryango itandukanye, dutangira kujya tubigisha, tukabafasha kumvikana kandi byagiye bifasha benshi”.

Inyigisho bahabwa ku mategeko, uburenganzira n'imibanire myiza bituma amakimbirane acika mu ngo.
Inyigisho bahabwa ku mategeko, uburenganzira n’imibanire myiza bituma amakimbirane acika mu ngo.

Ibi kandi ni nabyo bigarukwaho na bamwe mu baturage babanaga nabi bavuga ko kubona izi nyigisho byagiye bibafasha.

Havugiyaremye Pascal, ni umugabo w’imyaka 40, utuye mu Murenge wa Save. Mbere ngo ataramenya ko ihohoterwa rihanwa n’amategeko hari uburenganzira yavutsaga abo mu rugo.

Ati “Mbere numvaga kwirirwa ku kabari ntacyo bitwaye, kuba nabangamira uwo tubanye nabyo nkumva ntacyo bintwaye ariko kuva aho nigishirijwe ndetse n’ishyirahamwe AMI rikatwigisha amategeko ubu narahindutse rwose”.

Nyirahiganiro Brigitte, umugore wa Havugiyaremye Pascal, na we yemeza ko umugabo we yahindutse, nyamara ngo mbere umugabo yasesaguraga umutungo w’urugo, umugore akaba ari we urwitaho wenyine.

Ati “Mbere nabaga aho njyenyine, akagenda akaba mu kabari, akajya mu bagore, ibyo byose bigakurura amahane mu rugo, ariko aho twagiye twigishirizwa, abafashamyumvire nabo bakatuba hafi, ubona ko hari icyo byatanze, mu rugo amahoro yaragarutse”.

Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Gisagara, Françoise Nyirarukundo avuga ko inyigisho n’ubukangurambaga ku mibanire myiza y’abagize umuryango bihoraho, kuko iyo babanye nabi ariho ya makimbirane akurura ihohotera ritandukanye ava.

Yemeza ko izi nyigisho zigenda zihabwa abaturage no kubakurikirana kw’aba bafashamyumvire cyane cyane ku ngo zigeze kugaragaramo amakimbirane, bifasha cyane kandi bigatanga umusaruro ugaragara.

Icyo asaba abaturage ba Gisagara ni ugukurikiza inama bagirwa kandi buri wese akamenya ko hari itegeko rimurengera rinarengera mugenzi we bityo bakirinda guhohoterana.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka