Gisagara: Intore zirahamagarirwa gufata iya mbere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Urubyiruko ruri mu itorero mu karere ka Gisagara rurahamagarirwa gufata iya mbere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, kugira ngo amateka mabi yaranze u Rwanda atazongera kandi hanaranduke ibitekerezo bibi yaba yarasize muri bamwe.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi yatangaga ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ku rubyiruko ruri mu itorero, yongeye gushishikariza uru rubyiruko kwiyumva mu muryango Nyarwanda batirebeye mu ndorerwamo y’amoko yakunze kuranga Abanyarwanda kuko nta cyiza yabagejejeho.

Aha umuyobozi w'akarere ka Gisagara araganiriza Intore ku mateka mabi yaranze u Rwanda n'imyitwarire ikwiye mu kuyahindura meza.
Aha umuyobozi w’akarere ka Gisagara araganiriza Intore ku mateka mabi yaranze u Rwanda n’imyitwarire ikwiye mu kuyahindura meza.

Mu gusobanurira uru rubyiruko ububi bwo kugendera mu muko, umuyobozi w’akarere yabanje kugaruka ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’abami, abasobanurirara ko ibyo bise ubwoko mbere byari ibyiciro hakurikijwe ubutunzi kandi ko bitajyaga na rimwe bibuza Abanyarwanda kubana.

Yakomeje abasobanurira uko ubwoko bwaje guhabwa indi sura n’abakoloni, bayakoresha nabi kugeza ubwo yaje kuvamo urwango rukomeye benshi mu Banyarwanda bimakaje akabyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko muri iki gihe leta y’Ubumwe ariyo yashoboye gukuraho amoko, Abanyarwanda bose bakanganya uburenganzira mu gihugu mu gihe hari igihe cyabayeho abaturage batanganya amahirwe mu rwababyaye.

Intore za Gisagara ziyemeje guharanira ko amateka mabi y'u Rwanda atazigera aagaruka ukundi.
Intore za Gisagara ziyemeje guharanira ko amateka mabi y’u Rwanda atazigera aagaruka ukundi.

“Ati hari igihe cyashize abantu bamwe batabasha kwisanzura mu gihugu, mu mashuri duhagurutswa ngo buri wese avuge ubwoko bwe hagatangwa za raporo. Iby’icyo gihe, mu bitwaga Abahutu higaga 85%, Abatutsi 14% Umutwa ari 1%. Ariko ubu byose byarashize abantu barangana nta we ubazwa ubwoko mu ishuri, umwarimu areba ubwenge n’ubushobozi bwa buri wese akamuha amanota atitaye kuri ibyo byose.”

Yasabye kandi intore ziri kurugerero kugira umuco wo gusabana imbabazi no kuzitanga kuko bizatuma batura mu Rwanda rwiza, bakazagira ejo hazaza heza.

Nyuma y’iki kiganiro intore z’akarere ka Gisagara zirahamya ko ibyo zabwiwe ku mateka ndetse no gushyira ubwoko ku ruhande ari byo, kuko ngo nazo ingaruka z’ayo moko zayabonye aho bamwe ubu ari imfubyi abandi bakaba baterwa isoni n’ibyo imiryango yabo yakoze. Bavuze ko biyemeje guhaguruka bakarwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo zatuma igihugu gisubira mu icuraburindi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukomeze mwiyubakire urwababyaye nshuti nimwe maboko yarwo, mwunge ubumwe mube umunyarwanda umwe , amateka mabi twarazwe nabakuru nayacu ariko aduhe isomo ko bitazasubira ubu urwatubyaye turigire paradizo biragora ariko imbuto y umugisha yera kugiti cyumuruho

proud to be rwandan yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA nigezwe n’aho hose mu byaro no mu midugudu iwacu no mamago iwacu abana bayitabire

sismond yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka