Gisagara: Imiyoborere myiza ni inshingano ya buri muyobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burongera kwibutsa abayobozi mu nzego zose ko imiyoborere myiza ari inshingano ya buri muyobozi, kuko ari isoko y’iterambere ryagizwemo uruhare na buri muturage.

Akarere ka Gisagara katwaye igikombe cy’imiyoborere myiza , kurwanya ruswa n’akarengane mu mwaka wa 2012, kishimira iyi ntambwe kongeye gutera, ariko kandi kakibutsa buri muyobozi mu rwego arimo ko ibi byose bitaragerwaho ku rwego rukwiye ariyo mpamvu basabwa kubigira inshingano yabo maze akarere kakarushaho gutera imbere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Hesron Hategekimana, avuga ko kuri ubu bari bageze ku rugero rwiza ariko kandi ko bagifite urugendo, akibutsa buri muyobozi ko imiyoborere myiza ari iyo buri muturage yagizemo ijambo, aho bungurana ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye za Leta cyane ko buri muntu agomba gusobanukirwa ibimukorerwa kandi akabitangaho ibitekerezo.

Ibi bigamije gufasha abaturage kwibona muri gahunda za Leta, bakabona ko badahezwa mu bibagenewe, maze bakanagira uruhare mu kubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Hesron Hategekimana.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Hesron Hategekimana.

Bwana Hesron ati “Igihe cyose umuturage azagaragarizwa ko adahejwe muri gahunda zimugenewe ntazanananirwa gushyiraho imbaraga ze kugirango zirusheho kugenda neza kuko aba azi ko yikorera, ibyo bikatuzamura mu iterambere. Ni byiza rero ko buri muyobozi imiyoborere myiza ayigira inshingano ye.”

Kuba abayobozi batandukanye bagira umwanya wo kumanuka bakajya kumva ibibazo by’abaturage bakanafatanya kubishakira umuti, ni igikorwa gikomeye giha abaturage icyizere batigeze bagira mu butegetsi bwa mbere ya Jenoside; nk’uko Ntezimana Ildephonse wo mu murenge wa Kibirizi abivuga.

Ati “Jenoside yabaye mfite imyaka 43 ariko kuva aho nari narakabereye sinari narigeze mbona abayobozi basanga abaturage ngo bajye kubafasha gukemura ibibazo byabo. Uyu munsi rero mbona ubu buyobozi butanga icyizere ndetse jye nkaba mbona iyi ariyo miyoborere myiza, gusa nta byera ngo de, niyo mpamvu bagomba koko gukomeza bagashyiraho imbaraga kugirango tutazavaho tubura n’ibyo dufite ubu.”

Akarere ka Gisagara kamaze kwegukana umwanya wa mbere mu miyoborere myiza ku rwego rw’igihugu inshuro zigera kuri eshatu.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka