Gisagara: Barasaba ubufasha bwo kurera impanga eshatu bibarutse

Umuryango wo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara uherutse kubyara impanga eshatu uravuga ko nta bushobozi ufite bwo kurera abo bana, ukaba usaba ubufasha.

Habanabashaka Jean Damascène na Mukeshimana Florence batuye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, kuri uyu wa mbere nibwo basezerewe n’ibitaro nyuma yo kubyara abana batatu b’abahungu.

Mukeshimana Florence, umubyeyi wabyaye impanga eshatu, arasaba ubufasha ngo ashobore kuzirera.
Mukeshimana Florence, umubyeyi wabyaye impanga eshatu, arasaba ubufasha ngo ashobore kuzirera.

Uyu muryango uvuga ko aba bana ari umugisha, gusa bakagaragaza ko bahangayikishijwe n’uko ubushobozi bwabo bwo kubarera ari buke.

Bavuga ko nta tungo bagira bityo bakaba bateza ibyo bahinze kubera kubura ifumbire, kubona amata na byo ngo ntibyoroshye.

Habanabashaka ati “Uyu ni umugisha rwose, gusa mu bushobozi bwacu ntitwabasha kubarera pe! Ubuyobozi butube hafi kuko ntibyoroshye.”

Kuri ubu, uyu mubyeyi Mukeshimana Florence we aravuga ko ikibazo kimukomereye ari uko kuva yabyara atarabasha kugira amashereka, kandi amata yari yahawe n’ibitaro akaba yamushiranye.

Akomeza avuga ko n’ubusanzwe konsa abana batatu gusa bitajya bishoboka igihe nta mata yo kumwunganira bakwicwa n’inzara. Uyu muryango wifuza guhabwa inka yazawufasha igakamirwa aba bana bakabasha gukura neza.

Habanabashaka, se w'izi mpanga eshatu, ateruye umwe muri zo.
Habanabashaka, se w’izi mpanga eshatu, ateruye umwe muri zo.

Ati “Tubonye inka yo gukamirwa aba bana byadufasha kandi n’imirima yacu itera kubera kubura ifumbire yaba iyibonye bityo ubuzima bukatworohera.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kansi buvuga ko uyu muryango koko utashobora kurera aba bana wonyine, ari na yo mpamvu hateguwe ubufasha bw’umurenge ku bufatanye n’akarere.

Jérôme Rutaburingoga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo akomeza avuga ko uyu muryango ugiye kuba uhawe ubufasha bw’ibanze buhabwa imiryango nk’uyu bita assistance sociale, ariko kandi bakazanakomeza gukurikiranwa.

Rutaburingoga ati “Tukimenya iyi nkuru twumvise ko aba bana batabarera bonyine dutangira gutekereza uburyo bafashwa. Ku bufatanye n’akarere rero turaba tubahaye ubufasha bw’ibanze kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

impundu nizawe mubyeyi,dukeneye number ye ya Tigo.(irimuri tigo-cash)
gufasha ningenzi.

Amani yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka