Gikomero: Imiryango 112 yasezeranye byemewe n’amategeko

Imiryango 112 ituye mu kagali ka Kibari, umurenge wa Gikomero, akarere ka Gasabo, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yasezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wo gushyingiranya abatari bujuje iryo tegeko, wabaye kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013.

Uretse amakimbirane mu miryango ahoraho mu batarashyingiranye bwemewe n’amategeko, binadindiza imirere y’abana bavuka muri iyo miryango.

Jean Sauver Kalisa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, yemeza ko ibibazo bikomeye bituruka ku bakibana batarasezeranye bikigaragara muri uwo murenge, harimo n’imanza z’urudaca n’ubuhabara ku bagabo, biyemeje kubirangiza.

Jean Sauver Kalisa uyobora umurenge wa Gikomero.
Jean Sauver Kalisa uyobora umurenge wa Gikomero.
Inyubako y'akagali ka Kibare.
Inyubako y’akagali ka Kibare.

Yagize ati: “Icyo kibazo twifuje kugica burundu aho twabaruye imiryango igeze muri 225 ibana mu buryo budakurikije amategeko. Uyu munsi twaje muri aka kagali kuko twatashye akagali (ibiro) ka Kibare.

Turacyafite kimwe cya kabiri kindi tugomba kuzashyingiranya kandi tugenda tubasobanurira bakabyumva. Iyi ni intangiriro twatangiye uyu munsi.”

Bamwe mu bashyingiranyijwe byemewe n’amategeko, bemeje ko guhera ubu hagati yabo havuyemo urwicyekwe kuko n’ubwo bizeranaga bose kataburagamo, nk’uko byatangajwe na Jean de Dieu Uwizeyimana wasezeranye na Seraphine Kankundiye.

Imiryango isezerana mbere y'amategeko.
Imiryango isezerana mbere y’amategeko.

Ati: “Twari tumaranye umwaka umwe n’iminsi 22. Impamvu twahisemo gusezerana imbere y’amategeko ni uko iyo abantu batarasezerana ntago baba bizeranye bihagije ariko iyo bamaze gusezerana imbere y’amategeko bizerana bihagije ntihagire uwongera kwishisha undi.”

Kankundiye ati: “Ikiza cyabyo ni uko iyo mutarasezerana imbere y’amategeko umwe aba avuga ati ubu anyirukanye najya hehe ariko iyo mumaze gusezerana biba bibaye byiza kurushaho.”

Umurenge wa Gikomero waboneyeho no gutaha ibiro by’akagali ka Kibare, kubatswe mu mafaranga yavuye mu baturage. Aka kagali kanagejejweho televiziyo yo kujya ifasha abaturage kumenya amakuru no kureba ibibera mu gihugu cyabo.

Banatangije gahunda ya televiziyo kuri bose.
Banatangije gahunda ya televiziyo kuri bose.

Umurenge wanamuritse bimwe mu bikorwa wafashijemo abagore mu rwego rwo kwiteza imbere, birimo ubworozi bw’ingurube n’ubuhinzi bw’indabo bya kijyambere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka