Gicumbi: Kuri Bonane Abakirisitu baranzwe no gutanga amaturo bashimira Imana ibyo yabakoreye

Mu migitambo cya misa ya gatatu yaberaga kuri paruwasi Gatorika ya Byumba abakirisitu bitabiriye gutura Imana amaturo atandukanye bayishimira ibyo yabakoreye mu mwak wa 2014.

Bamwe mu ba kirisitu baganiriye na Kigalitoday.com tariki ya 1/1/2015 ubwo hizihizwaga umunsi w’Ubunani abakirisitu katorika bavuga ko ari igihe cyo gutanga amaturo bashimira Imana ibyo yabahaye ndetse bakanaboneraho kugira icyo bayisaba mu wundi mwaka batangiye wa 2015.

Hari abakirisitu batanze ibyo kurya birimo ibitoki.
Hari abakirisitu batanze ibyo kurya birimo ibitoki.

Mukandema Julliette avuga ko ituro ryo gutanga cyimwe cya cumi cy’ibyo utunze ari itegeko ry’Imana ribasaba gutanga icya cumi cy’ibyo batunze, asanga umwanya nk’uwo w’Ubunani bakaboneraho nabo gutanga ituro r’icyacumi ndetse bagatura n’ituro ry’ishimwe.

Ati “ muri aya maturo twazaniye Imana harimo amoko atandukanye, buri muntu atura ituro akurikije icyo ashaka ku Mana yacu, hari utura ituro ayishimira, hari nutura ituro rya kimwe cya Cumi nk’uko Imana ibitegeka”.

Abandi batanga imivino.
Abandi batanga imivino.

Ngo bizeye ko amaturo yabo Imana iyaha umugisha kandi ikabongerera isubiza aho bakuye. Amwe mu maturo batanze harimo ibyo kurya, amafaranga, inzoga zo mu bwoko bwa wino (vin) n’ibindi bintu binyuranye.

Padiri Habumuremyi Materne yasabiye umugisha abatanze ayo maturo ngo atagatifuzwe ndetse Imana ibakubire inshuro ibihumbi isubiza aho bakuye ibyo batanze.

Bari bitabiriye ku bwinshi mu gutura mu biseke.
Bari bitabiriye ku bwinshi mu gutura mu biseke.

Yibutse no gusabira abandi batabashije kugira icyo batanga bitewe nuko batakibonye ko Imana igomba kubibuka ikabagirira neza kandi ikabahaza imbaraga zayo inabafasha kubona ibyo bakeneye haba mu buryo bwa Roho ndetse n’ubw’umubiri.

Padiri yakurikijeho gutagatifuza amaturo aba kirisitu batanze kugirango yezwe kuko yinjijwe mu ngoro y’Imana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukmeze gushima Imana aho yadukuye kandi tunayisaba gukomeza kudufasha muri byose uyu mwaka

rubunda yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka