Gicumbi: Bamwe bifuza ko Perezida Kagame yayobora u Rwanda kugeza igihe azumvira ananiwe

Abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi barifuza ko Perezida Paul Kagame yayobora u Rwanda kugeza ubwo, we ubwe, azumva ananiwe akarekeraho kuyobora Abanyarwanda.

Babitangarije itsinda ry’abasenateri kuri uyu 20 Nyakanga 2015 ubwo ryary ryagiye kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda igena manda za Perezida ndetse n’izindi ngingo zitajyanye n’igihe.

Abageze mu za bukuru bishimira inkunga y'ingoboka bahabwa yo kubasajisha neza.
Abageze mu za bukuru bishimira inkunga y’ingoboka bahabwa yo kubasajisha neza.

Kabarisa Menas, umwe muri abo baturage, avuga ko kwandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga babitewe n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere Perezida Paul Kagame yabagejejeho.

Bimwe mu byiza bamaze kugeraho harimo uburezi budaheza, ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, amazi, amavuriro n’ibindi bahamya ko byatumye babasha

Abasaza n’abakecuru bavuga ko nubwo batagize amahirwe yo kwiga ngo babone za diporome zizatuma bahabwa amafaranga y’izabukuru, Perezida Kagame yabahaye amafaranga y’izabukuru (inkunga y’ingoboka).

Bavuga ko nibakomeza kuyoborwa na Kagame ari bwo bazumva batekanye.
Bavuga ko nibakomeza kuyoborwa na Kagame ari bwo bazumva batekanye.

Mburanumwe Formine, umwe mu bari mu zabukuru bari muri ibyo biganiro, yavuze ko bifuza ko ingingo 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bagahabwa amahirwe yo kongera kwitorera Kageme Paul kuko ngo yabageneye uburyo bwo gusaza neza.

Abatarandikiye Inteko Ishinga Amategeko, na bo bahawe umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byabo maze bose bahuriza ku cyifuzo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga Perezida Paul Kagame akongererwa manda ngo akazayobora Abanyarwanda kugeza igihe, we ubwe, azumva ko ananiriwe.

Senateri Mucyo Jean de Dieu yababwiye ko ubutumwa bwabo bazabusohoza.
Senateri Mucyo Jean de Dieu yababwiye ko ubutumwa bwabo bazabusohoza.

Senateur Mucyo Jean de Dieu, umwe mu basenateri bari bagiye kuganiriza abaturage ba Rukomo mu Karere ka Gicumbi, yababwiye ko icyabazanye ari ukumva ibitekerezo byabo kuko nyuma yo kwandikira inteko ishinga amategeko basaba ko ingingo y’101 yavugururwa noneho baje kumva icyo bashingiyeho babisaba.

Yabijeje ko ibyifuzo byabo bazabisohoza aho bigomba kujya nyuma bikigwaho.Abaturage bo muri uyu murenge babwiye abasenateri kandi ko kongera kwitorera Perezida Paul Kagame ari bimwe mu bizatuma bakomeza kuba mu Rwanda bumva batekanye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo mureke Dusabe Kagame ashake aho atubikira ingingo ya 101, ayifungirane mu Kabati iwe, atuyobore, niyumva ageze igihe itagishoboye (wenda intege zitangiye kuba nke) ayikure muri ka Kabati ayisubize muri cya Gitabo kirimo izindi ngingo z’Itegeko Nshinga! Mbese hazabaho article 1,1,3........100, mu Kabati, 102,103,104, etc kugeza kuri 203! Narambirwa azayisubize aho yayikuye maze abandi bakomereze kuri Mandates 2 gusa..!!!

Dotcom yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka