Gicumbi: Abayobozi bavuze indimi ebyiri imbere ya Minisitiri Kaboneka

Mu nteko rusanjye yahuje inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi gufasha abaturage kunoza isuku mu ngo.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabibasabye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2015 amaze gusobanurirwa n’ubuyobozi bw’ako karere ko nta mwanda ukikarangwamo.

Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Gicumbi gusohoka mu biro bakegera abaturage.
Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gicumbi gusohoka mu biro bakegera abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Therese Mujawamariya, we ariko yasobanuye ko ikibazo cy’isuku nkeya gisigaranywe n’abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abafite ibibazo byo mu mutwe anahamya ko ibyo byiciro bikinarwaye amavunja.

Yagize ati “ Abantu dufite muri aka karere barwaye amavunja ndetse bakigaragaraho umwanda ni abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.”

Minisitiri Kaboneka yabajije abari mu nteko rusanjye niba Visi Meya Mujawamariya avuze ari byo maze Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Bizima Jean Baptiste, avuga ko ibyo atangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bari bayitabiriye ku bwinshi.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bari bayitabiriye ku bwinshi.

Bizima yavuze ko ahantu hose ndetse no mu baturage hakigaragara umwanda n’amavunja, ko bitari gusa mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka no mu bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Nk’uhagarariye Inama Njyanama , yavuze ko bakunze kujya inama n’abayobozi ngo bakemura iki kibazo ariko bikanga bikaba ingorabahizi.

Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi kuva mu biro bakegera abaturage bagafatanya mu bikorwa byose by’iterambere birimo no kurwanya umwanda mu ngo.

Yagize ati “Kubeshya ko abafite umwanda n’imvunja ari abafite uburwayi bwo mu mutwe n’abahejejwe inyuma n’amateka ntabwo ari byo ahubwo mukwiye gukosora no kwigisha abaturage.”

Basabwe kuva mu biro bakegera abaturage kuko ibibazo byose bahura na byo bituruka ku burangare.
Basabwe kuva mu biro bakegera abaturage kuko ibibazo byose bahura na byo bituruka ku burangare.

Muri iyi nteko rusanjye, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyagaragaje ko mu bushakashatsi cyakoze, Akarere ka Gicumbi ari aka nyuma mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru kubigendanye n’isuku.

62,4% by’abaturage bagatuye ngo bagaragaje kutishimira isuku ikarimo bavuga ko igerwa ku mashyi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibagabanye n’ibikazo cy’abantu birirwa muri Gare basabiriza ndetse no kuri za Restaurent gusa mbona atari byiza kandi birakabije pe!

Sibomana yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Jyanama ya Gicumbi nikomereze aho,nabandibayirebereho ibibiragaragazako bakora akazi kabo nka jyanama mugihe usanga hari aho umuyobozi abeshya jyanama yumva ntibagire icyo bavuga.

Alias Kambere Matafari yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

ariko aba bayobozi bazacika kubeshya ryari? ariko kubeshya bikwiye kujya bihanirwa.Mu gihe umubeshyi akigororerwa uwo muco mubi WO kubeshya ntuzacika.

gasigwa fidele yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Jyanama ya Gicumbi nikomereze aho,nabandibayirebereho ibibiragaragazako bakora akazi kabo nka jyanama mugihe usanga hari aho umuyobozi abeshya jyanama yumva ntibagire icyo bavuga.

Alias Kambere Matafari yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Yewe nimwinumire,muribuka mutakwasuku wamuhanga abeshya perzida ngo agiye guhindura umugezi wanyabarongo urubogobogo? yewe qbayobozi nkaba ntago tubakeneye,aho kuvuga kuriya naceceka!!!

alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

V/Mayor Mujawamaliya nabanze akureho uri mugace atuyemo abone kubeshya. mushireho abandi bayobozi aba by
aranze pe!

alia yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Gushyira Abantu mu gatebo kamwe sibyo. Ubu koko aho buri munyarwanda wasigajwe inyuma n’amateka ari hose muri aka Karere twemere ko ariwe ufite umwanda? Cg uwo abonye wese usa nabi niko amwita cg akamugereranya n’uwarwaye umutwe. Yewe, kwibeshya bibaho, nasabe imbabazi rwose.

Pedro yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Iyi mvugo ya Visi Meya Gicumbi irapfobya ibi byiciro by’abaturage. Mu myaka amaze yabakoreye iki kibavana inyuma, ngo abyitirirwe aho kubyitirira amateka?

Pedro yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka