Gicumbi: Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri “beguye"

Mbonyi Paul uyobora umurenge wa Mutete na Muvunyi Bosco uyobora umurenge wa Nyamiyaga yo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 13/1/2015 beguye ku mirimo yabo.

Umwe muri aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge beguye ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yabwiye Kigali Today ko komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi yabasabye kwegura ku mirimo yabo gusa undi ntiyabashije kuboneka kuri telefone ye ngo agire icyo abivugaho.

Ngo impamvu y’iyegura ry’aba banyamabanga nshingwabikorwa ni ugukoresha nabi umutungo wa Leta aho bafashe ishyamba barigurana n’umuntu wabahaga amatafari bubakisha amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kandi hari amafaranga Leta yari yaragennye yo kubaka ayo mashuri hakiyongeraho n’imisanzu y’abaturage.

Mbonyi Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mutete.
Mbonyi Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete.

Aba bagabo bombi basimburanye ku buyobozi bw’umurenge wa Mutete aho Muvunyi uyobora umurenge wa Nyamiyaga nawe yakoresheje ishyamba rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubwo yari akiyobora umurenge wa Mutete; gusa ingano y’ishyamba ryangijwe ntiyabashije kumenyekana.

Nubwo aba banyamabanga biyemerera ko barangije kwemera ko beguye ku mirimo yabo umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre we avuga ko ngo iyegura ryabo atarizi kandi ko atarabona amabaruwa yabo yanditse asezera ku kazi. Ngo namara kubona amabaruwa yabo asezera ku kazi nibwo yagira icyo atangaza ku bwegure bwabo.

Muvunyi Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamiyaga.
Muvunyi Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga.

Iri yegura ry’aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge rije rikurikira ury’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare, Karyango Elyse, weguye ku mirimo ye tariki 07/01/2015 ku mpamvu ze bwite.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubijyanye No Kwegura Kw’abo Bagitifu Ndibanda Kuri Paul Mbonye Ngira Nti"gucunga Nabi Umutungo Wa Leta Agambiriye Kuwikubira Yabigize Akamenyero".Bityo Njye Nasaba Inzego Zibishinzwe Kumukurikirana Ku Micungire Y’umutungo Wa E.S Bwisige Nizemo Akaba Yarayiyoboye Imyaka 10(1997-2007).Dore Nawe Nigute Abanyeshuri Bagera Muri 390 Barya Ibiro Bitageze No Kuri 50 By’ifu Y’ibigori,umunyeshuri Umwe Anywa Igice Cy’agakombe K’igikoma Kandi Yaraduhaga Amasuka Tukihingira Amasaka,hanyuma Ikigo Akagisigira Umwenda Wa Miliyoni Hafi 19?Ubwo Yasimburwaga Na Gahutu Isaï,inama Y’ababyeyi Yasomewe Ko Umuyobozi Mushya Yatangaje Ko Yabuze Ubuhimbazamusyi Bw’amwe Mu Mashuri.Ese Yasobanura(paul) Ate Aho Bwagiye?Ibi Byatumye Dutekereza Ku Ruhare Rwa Paul Mubibazo Gahuti Yahuye Nabyo Mu Kazi Ke,byaje Kumukura Ku Nshingano Nyuma Y’amezi 8 Gusa.Hari Kuwa 22/08/2007 Ubwo Yasimburwaga Na Kabayija J.Damascene Wayoboye Ikigo Ntakimenyane,ahana Kibyeyi,kandi Ateza Imbere Imyigire N’imirire Ndetse Agabanya Uwo Mwenda Cyane.Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka