Gicumbi:Abantu 10 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage mu birori

Abantu 3 bari mu Bitaro ku Kigo Nderabuzima cya Byumba abandi 7 barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Cyumba mu Karere ka Gicumbi nyuma yo kunywa ikigage mu birori byabaye kuri Pasika mu rugo rw’umuturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, Bayingana Jean Marie Vianney, avuga ko unyir’urugo banyweyemo ikigage yari afite ibirori wa 5 Mata 2015 mu rugo iwe kuko yari yabatirishije abana maze abaturanyi be banyweye ikigage bakaba batangiye kuribwa munda kugeza ubwo bamerewe nabi cyane, ubu 10 muri bo baka bari mu bitaro.

Ngo 3 bageze ku Kigo Nderabuzima cya Cyumba bakabona barembye cyane ngo bahise boherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Byumba abandi 7 bakomeza kubakurikirana.

Bayingana akomeza abivuga ko amakuru bagerageje bafite ariko abo bantu bashobora kuba barengesheje ibigage amazi adasukuye yo mubishanga dore ko muri mu Murenge wa Cyumba hari ikibazo cy’amazi make.

Ikindi ngo ni uko bashobora kuba ibikoresho bengeyemo ibigage bishobora kuba byanduye bityo bikaba ari byo byateye abo baturanyi kurwara.

Ngo baracyakomeza gukurikirana ngo bamenye ibisubizo bya muganga kugira ngo babashe kumenya impamvu nyakuri y’ubwo burwayi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka