Gatsibo: Intore zamuritse ibyo zagezeho ku rugerero

Nyuma yo kubona impano zitandukanye zagaragajwe n’intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo, ubuyobozi buratangaza ko iki ari icyiciro gikwiye kwitabwaho hashingiwe ku musanzu w’uru rubyiruko mu iterambere ry’Akarere n’igihugu.

Gen. Bayingana Emanuel ushinzwe ibikorwa by’urugerero yasabye intore kutitinya no kwita ku muco, ibi bikazatuma bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Iki gikorwa cyo kumurika ibyagezweho n’intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo cyitabiriwe n’intore zihagarariye izindi mu mirenge n’utugali.

Abayobozi b’ubutugali, ab’akarere n’abakurikirana ibikorwa by’intore n’urugerero ku rwego rw’igihugu babikurikiranaga hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umutahira w’izi ntore mu Karere ka Gatsibo, Umfuyisoni Berenadete yagaragaje byinshi byakozwe birimo kubakira abatishoboye, gufasha ubuyobozi mu bukangurambaga muri gahunda za Leta, gutera ibiti n’ibindi.

Ruboneza Ambroise, umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo.
Ruboneza Ambroise, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.

Uretse ibi bikorwa rusange kandi zimwe muri izi ntore zagiye zivumburamo impano zitandukanye, aho hari abafashije mu guhanga za porogaramu za mudasobwa (softwares) zakwifashishwa mu kazi nko gusoresha, gukora ibishushanyo by’ubutaka n’ibindi.

Hahirwabasenga Moise ni intore yafunguye urubuga nkoranyambaga ruzafasha mu guhanahana amakuru no kungurana ubumenyi, nawe ashima iyi gahunda y’urugerero kuko yungukiyemo byinshi.

General Bayingana ukuriye ibikorwa by’urugerero ku rwego rw’igihugu yagarutse ku mateka y’itorero n’urugerero mu Rwanda, ashimira abitabiriye ibi bikorwa bakanaba bakomeje kubikora neza .Yasabye izi ntore ziri ku rugerero kutitinya bakigirira icyizere, ibyo bikazatuma bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko ibikorwa by’izi ntore ari umusanzu ukomeye ku iterambere ry’Akarere.
Asanga mu byo bahigiye gukora, bihura n’imihigo y’Akarere, imirenge n’utugali ibi bigatuma hazamurwa ibipimo ku byakozwe mu mihigo.

Ikindi gisabwa izi ntore ni ugukomeza ubutore bibuka ko ubutore butarangira ku rugerero nkuko byagarutsweho mu butumwa bahawe na Bakusi Alphonse umuyobozi ushinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu itorero ry’igihugu.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka