Gatsibo: Imiryango 200 yiyemeje kubana akaramata ku munsi w’umugore

Mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, imiryango 200 yaseranye kubana byemewe n’amategeko ikazarambana akaramata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie, yavuze ko gusezeranya iyi miryango babihuje n’uyu munsi wizihizwa ku wa 8 Werurwe kugira ngo barusheho kwimakaza no gushimangira ihame ry’uburinganire mu muryango.

Imiryango 200 isezerana kubana byemewe n'amategeko.
Imiryango 200 isezerana kubana byemewe n’amategeko.

Kavutse yagize ati ”Gusezerana imbere y’amategeko bishimangira ubwumvikane bw’abashakanye bityo bigatuna batera imbere. Twabihuje rero n’uyu munsi kugira ngo twerekane ka gaciro umugore afite mu muryango.”

Imwe mu miryango yasezeranye yemeza ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko hari ibyo bakwiye gukosora bitagenda neza mu ngo zabo birimo nk’ubwumvikane buke, kutubahana ndetse no kutabana mu mahoro.

Gatete Fidele, utuye mu Kagari ka Gakoni, umwe mu basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu munsi, avuga ko gusezerana n’umufasha we hari byinshi bigiye guhindura mu mibanire yabo.

Agti ”Mu miryango itarasezerana mu mategeko kenshi hakunze kugaragara amakimbirane, rimwe na rimwe hakabaho n’ikibazo cyo gucana inyuma, ariko iyo mumaze gusezerana muba umuryango uhamye bityo mukiteza imbere.”

Abagore banaremeye mugenzi wabo utishoboye.
Abagore banaremeye mugenzi wabo utishoboye.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabibukije ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore atari uwo kwerekana ko umugabo nta gaciro agifite mu rugo, ko ahubwo ari uburyo bwo gushimangira ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Mu Rwanda Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore watangiye kwizihizwa mu 1975, uyu mwaka bikaba ari ku ncuro ya 41 wizihizwa.

Kuri iyi nshuro wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti ”Twimakaze ihame ry’uburinganire, turushaho guteza imbere umugore.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka