Gatsibo: Gahunda ya 12+ yazamuye imibereho y’umwana w’umukobwa

Gahunda ya 12+ ikorera muri Minisiteri y’Ubuzima imaze guhindura imibereho n’imyumvire y’abana b’abakobwa bo mu mirenge itanu y’Akarere ka Gatsibo.

Abafashamyumvire bakorera mu mirenge iyi gahunda ikoreramo muri aka karere babyemeje mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’ubuyobozi bwa 12+ ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama 2016.

Aba ni bamwe mu bana b'abakobwa bafashwa na gahunda ya 12+.
Aba ni bamwe mu bana b’abakobwa bafashwa na gahunda ya 12+.

Umuyobozi mukuru w’iyi gahunda, Uwayezu Beatrice, avuga ko igamije kuzamura imyumvire y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 - 12, kumutoza kugira isuku, kumenya imihindagurikire y’umubiri we no kwitoza kuzigama kugira ngo ejo hazaza habo hazabe heza.

Yagize ati “Tujya gutekereza kuri iyi gahunda, ni uko twabonye ko abana b’abakobwa benshi iyo bageze mu gihe cy’ubwangavu batabasha kwikurikirana mu myororokere yabo, ariko nanone tukongerao no kubatoza kwizigamira kugira ngo bagire icyo bigezaho.”

Yamuragiye Alphonsine Nyampinga, umwe mu bafashamyumvire ba gahunda ya 12+ mu murenge wa Nyagihanga, avuga ko iyi gahunda yamukuye kure mu buryo bw’imibereho inazamura n’ubukungu bwe.

Ati “Iyi gahunda itangira nari mfite imibereho itari myiza, ariko maze kwisobanukirwa natangiye gutekereza umushinga wazamura imibereho yanjye binyuze ku mafaranga y’inkunga duhabwa buri kwezi angana n’ibihumbi 29Frw y’u Rwanda.”

Yamuragiye akomeza avuga ko yegereye banki imufasha guterimbere binyuze mu nguzanyo yatse ya miliyoni imwe agura moto, ubu ngo ikajya imwishyurira uwo mwenda akaba agiye kurangiza kwishyura akaba yaranubakiye ababyeyi be inzu.

Gahunda ya 12+ ishyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ifatanyije n’umuryango w’abagide mu Rwanda n’ikigo cya Institute for Reproductive Health (IRH). Imaze imyaka igera kuri ibiri ikorera mu mirenge itanu y’Akarere ka Gatsibo ariyo Gasange, Murambi, Kageyo, Ngarama na Nyagihanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwazanye iyi mushinga yatabaye benshi cyane hamwe na Minisante bagize neza cyane

Godwin yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka