Gatsibo: Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro bangiza ibidukikije

Abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo, baratungwa agatoki ko ari ba nyirabayazana mu gutuma ibidukikije byangirika.

Ikigo gishinzwe umutungo kamere cyemeza ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ari bo bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije bitewe n’uko aho bacukura ahenshi aba ari mu mashyamba ugasanga ibiti bihangirikira.

Aha ni hamwe mu hangizwa n'abacukura
Aha ni hamwe mu hangizwa n’abacukura

Umukozi ushinzwe amashyamba no kubungabunga ibidukikije mu kigo gishinzwe umutungo kamere Mukashema Adria, avuga ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bangiza amashyamba, ariko ngo Leta iki kibazo yagifatiye ingamba zirimo guhagarikwa kugeza igihe bazuzuriza ibyangobwa.

Agira ati:” Kubera ko ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro biba biherereye mu mashyamba, usanga bibangama kuko bituma ayo mashyamba agenda acika, icyo twifuza ni uko bajya bacukura mu buryo bwemewe kandi butangiza ibidukikije.”

Mukashema akomeza avuga ko imbogamizi zigihari, ari uko mu gihe bagerageza gukumira abagicukura mu buryo butemewe n’amategeko hari abacungana n’ubuyobozi bakitwikira ijoro bakajya gucukura mu gicuku.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi wako Gasana Richard, avuga ko abacukura amabuye ku buryo butemewe bagiye gufatirwa ibihano, akaba abasaba kwibumbira muri za koperative kugira ngo bashake ibyangombwa bibemerera gukorera mu mucyo.

Ati:” Ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro nabyo turabicyeneye, ariko icyo twifuza ni uko bikorwa mu buryo bwemewe kandi bukurikije amategeko, niyo mpamvu turimo duteganya kuganira n’abacukura ayo mabuye kugira ngo tubereke ko nabyo tubikeneye bityo dushakire hamwe uburyo twabihuza no kurengera ibidukikije.”

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntiburatera imbere cyane mu karere ka Gatsibo, gusa ababukora mu buryo bw’ibiraka bibafasha gutunga imiryango yabo.

Ubwoko bw’amabuye y’agaciro aboneka mu karere ka Gatsibo kugeza ubu ni Colta, Gasegereti na wolfram, aya mabuye akaba aboneka mu mirenge hafi ya yose igize aka karere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka