Gasabo: Ingengo y’imari ya 2014/2015 izibanda ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Akarere ka Gasabo kemeje ingengo y’imari kazakoresha umwaka utaha igera kuri miliyari 15 na miliyoni 468, amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu mibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza ndetse n’ibikorwa by’iterambere.

Mu mibereho myiza y’akarere ariko hakaba harimo ibindi bikomeye kurusha ibindi aka karere kavuga ko kazitaho by’umwihariko, nk’uko umuyobozi wa Gasabo, Willy Ndezeye, yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2017.

Njyanama y'akarere ka Gasabo imaze kwemeza ingengo y'imari y'akarere ya 2014/2015.
Njyanama y’akarere ka Gasabo imaze kwemeza ingengo y’imari y’akarere ya 2014/2015.

Yagize ati “icya mbere niba tuvuga tuti abaturage bacu hari abadafite amazi, icyo kintu ni ngombwa. Icyo tukiganiriyeho n’inma njyanama twemeranyije ko nibura muri iyi ngengo y’imari dukora uko dushobore ahantu hose hakagera amazi(…)

“Hari ibndi kani udashobora kwirengagiza niyo waba udafite ingeno y’imari ugomba kuyishaka, umutekano w’igihugu cyacu ugomba kwitabwaho cyane ndetse n’ibibazo by’abaturage twabihaye ingufu cyane.”

Iyi ngengo y’imari yiyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari zirenga 14,6, ije isanga bimwe mu bibazo aka karere gakeneye gucyemura birimo iby’ibikorwa remezo, nk’uko byatangajwe na Alfred Munyetwari, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo.

Alfred Munyetwari, uhagarariye Njyanama y'akarere ashyikiriza umushinga w'ingengo y'imari Willy Ndizeye, umuyobozi w'akarere ka Gasabo.
Alfred Munyetwari, uhagarariye Njyanama y’akarere ashyikiriza umushinga w’ingengo y’imari Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo.

Yatangaje ko akurikije uko ibikorwa remezo bikenewe muri aka karere asanga byaragenewe amafaranga macye ndetse bikaba byaranatewe n’amafaranga yaturutse muri Minisiteri y’Imari akererewe.

Ati “Habayemo imbaraga nkeye bitewe n’igihe twakiriye amafaranga, yaje mu by’ukuri umwaka urimo urangira ku buryo kugira ngo dushobore gukora ibyo dukwiye gushyira mu ngiro biruhanya.”

Yatangaje ko kubona amafaranga aturuka muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi akunda kuza mu gihembwe cya kabiri bidindiza ishyirwa mu bikorwa biba byarateganyijwe. Gusa yatangaje ko inama bagiriwe n’intumwa ya MINECOFIN bayakiriye neza kandi bakazabishyira mu bikorwa.

Akarere ka Gasabo kanasabwe ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kazagira rapro izakorwa n’umugenzuzi w’imari ya leta yazaba nta kibazo ifite.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twasabaga abo bagize njyanama y’akarere ka Gasabo rwose ko badukorera imihanda kuko gasabo ifite imihanda myinshi yangiritse.urugero nk’umuhanda uva hafi ya gare ya Remera (giporoso)ugana kuri rya soko rishyashya rwose umeze nabi cyane.nibadufashe nk’uko bari babitubwiye.Bagerageze bigane akarere ka Kicukiro uburyo gakora.bazakore yo urugendoshuli ntabwo ari kure

Umwiza yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka