Gakenke: Hafi ya 97% by’ibibazo by’abaturage byarakemutse
Imibare itangwa n’akarere ishimangira ko ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bwabashije gukemura ibibazo by’abaturage ku kipimo cya 96.8% muri uyu mwaka wa 2012-2013.
Hafi y’ibibazo byose byarakemutse keretse ibyashyikirijwe inkiko akaba ari zo zizatanga umwanzuro. Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwagize uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage kuko abayobozi basuye abaturage ari na ko bakira ibibazo.
Ibibazo bikunda kuza imbere harimo ibijyanye n’amasambu, indezo n’ubuharike mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Gakenke.
Gukemura ibibazo byajyanye kandi no kurangiza imanza. Ngo 89% by’imanza zaciwe zararangijwe mu mwaka wa 2012-2013; nk’uko imibare itangazwa n’akarere ikomeza ibigaragaza.
Kurangiza imanza bikunda kudindira kubera ko impapuro z’inkiko zirangiza imanza rimwe na rimwe zitaba zisobanura neza irangizamanza.
Ikindi, bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baseta ibirenge mu kurangiza imanza batinya ingaruka zabatera igihe zirangijwe nabi nk’uko bamwe muri bo byabagendekeye mu myaka yatambutse.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nakomereze aho.
Azibuke n’ikibazo cy’umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Muhondo urimo kwangirika bawureba.
Abandi nabo barebeye kuri Gakenke, nibura bagakemura ibibazo ku kigereranyo cya 70% nabyo byafasha igihugu gutera imbere.
Ubuyobozi bwiza bubereye abaturage, ni ubukemura ibibazo byabo! Turabashimiye cyane, mukomerezaho.