Gakenke: Basabwe gukosora amakosa yagaragaye mu byiciro by’ubudehe

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Gakenke basabwe gukosora amakosa yose yagaragaye mu byiciro by’ubudehe bitarenze ku wa 28 Nzeri 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin, yabasabye ko bagenda bakabikosora kugira ngo abaturage bose bashyizwe mu byiciro batagomba kubamo bashyirwe mu byo bakwiye kubamo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwategetse abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari gukosora amakosa yose yagaragaye mu byiciro by'ubudehe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwategetse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari gukosora amakosa yose yagaragaye mu byiciro by’ubudehe.

Ngo amakosa yagaragaye cyane mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ku buryo ari ho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagomba kwibanda, kandi bakazabifashwamo na komite igizwe n’abantu 9 barimo na perezida wa njyanama y’akagari ku buryo ari bo bazajya bemeza icyiciro umuntu agomba kujyamo nyuma yo kubyumvikanaho.

Ntakirutimana Zephyrin yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ko nubwo abenshi ari bashya mu tugari kubera impinduka zabayeho bazafatanya n’abandi bagize komite.

Ati “Mugiye kuva ahangaha mushake izo komite ku buryo bwihuse, gitifu w’akagari uri hano niba uzi ubwenge uve hano ujya hahandi bakwohereje, wihutireyo iki kibazo ubanze ukivane mu nzira kuko iki gikorwa ni cyo kihutirwa.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basanga nubwo bakiri bashya mu tugari boherejwemo nta kabuza ko ibyo basabwe bazabyubahiriza kuko bafite abo bazafatanya kandi bakumva ko bazabirangiriza igihe kandi bigakozwe neza.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari mu Karere ka Gakenke biyemeje gukosorera ibyiciro by'ubudehe ku gihe ntarengwa bahawe.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Gakenke biyemeje gukosorera ibyiciro by’ubudehe ku gihe ntarengwa bahawe.

Mukamusoni Veneranda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiryamo mu murenge wa Muzo, agira ati “Ku bwanjye ndumva nta ngorane nyinshi zirimo bitewe n’uko baduhaye komite ifite uburemere kandi iyo komite mu midugudu yanjye mfite mu kagari yose nasanze ihagarariwe bityo abagize iyo komite akaba ari abantu nizeye nta mpungenge zihari. Icyo nakwizeza abayobozi badukuriye ni uko igikorwa kizakorwa neza.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Integrated House Hold Living Condition Survey mu mwaka wa 2014 bwerekanye ko 58% by’abatuye mu Karere ka Gakenke bari munsi y’umurongo w’ubukene, mu gihe imibare yavuye mu byiciro by’ubudehe yerekana ko abari munsi y’umurongo w’ubukene bari hejuru 58%.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye ndizerako abayobozi b’utugari bazabikora(gukosora ibyiciro) neza kubera abandi bantu bongewemo bravo.

NGIRABAKUNZI yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

ibi ni byiza ,ni umwanzuro mwiza pe ariko se twizere ko barabikora nk’uko babibwiwe cg bose babyumvise kimwe ?kujya mu cyiciro burya baguhatiye kujyamo si ukwihesha agaciro bayobozi ubukene cg ubukire bw’umuntu niwe uba ubuzi sibyo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kadogo yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka