Gakenke: Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko na ya mabati basezeranyijwe basigaye bayabamo

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, bavuga ko mbere babagaho mu nzu zidafatika banyagirwa none basigaye baba mu nzu z’amabati.

Felicita Uwimana w’imyaka 60, wubakiwe n’akarere inzu y’ibati ifite ibyuma bitatu n’icyumba ry’uruganiriro ikaba irimo sima, avuga ko amabati basezeranyijwe na Leta ya Habyarimana ariko yabayemo kuri Leta ya Prezida Kagame.

Uyu mubyeyi utagenda neza kubera kumagara, avuga ko mbere babaga mu nzu z’ibyatsi basiga abana abana batetse bakaba biteguye ko bazitwika.

Uwimana atuye mu nzu z'amabati zikoze amasuku hafi ya yose. (Foto: L.Nshimiyimana)
Uwimana atuye mu nzu z’amabati zikoze amasuku hafi ya yose. (Foto: L.Nshimiyimana)

Agira ati: “Mbere nabaga muri Kajwi, tuba mu tuzi tugana gutya (duto), abana bacana tukaba twiteguye ko dushya.”

N’ubwo Uwimana yavuye ibuzimu ajya ibuntu aho abana n’abana be mu nzu nziza nk’uko abyivugira, ngo ariko ikeneye igisenge (Plafond) kuko ibinyabwoya bimanuka kandi ubuyobozi bwabibasezeranyije bakijya muri izo nzu.

Gahunda yo guteza imibereho myiza abasigajwe inyuma bo muri ako kagali ntiyagarukiye aho, bahawe inkunga y’ingoboka. Uwimana, umwe mu bayihawe atangaza inzu atwereka ko yamufashije kwikenura agura matela, imyenda ndetse n’ibyo kurya.

Uwimana ahamya ko imibereho ye na bagenzi yahindutse iba myiza. (Foto: L.Nshimiyimana)
Uwimana ahamya ko imibereho ye na bagenzi yahindutse iba myiza. (Foto: L.Nshimiyimana)

Ati: “Amafaranga bampaye nayaguze ibiro 6 by’umuceri ndimo kurya,…nari mfite matela mbere barayinyiba bayitwarana n’amashuka yayo none naguze ibi.”

Akomeza agira ati: “Mbere twararaga mu rwiri tukarwisasira, tukongera tugasa nk’abarwiyoroshe nta kintu twiyoroshe ariko urabona ndi mu mashuka, ikiringiti”

Muri ako kagali, akarere gafatanyije n’abaturage bubakiye imiryango itanu inzu nziza zikomeye banubakirwa rondereza.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka