Gahunda “House to House” yitezweho kuzamura abaturage

Ubuyobozi ndetse na bamwe mu batuye Karongi batangaza ko gahunda ya “House to house” basanga izagira uruhare rukomeye mu iterambere.

Mu rwego rwo gutuma umuturage arushaho gutera imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashyizeho gahunda yiswe “House to house” tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga “ inzu ku nzu “ aho buri rugo rwose ruzaba rufite abantu babiri cyangwa batatu barureberera bakarugira inama y’uburyo rwatera imbere binyuze muri gahunda za Leta ziba zigezweho.

Ndayisaba Francois umuyobozi w'Akarere ka Karongi
Ndayisaba Francois umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko iyi gahunda yatekerejwe mbere na mbere n’abagize inama Njyanama y’Akarere.

Iyo uganiriye n’abaturage batandukanye batuye aka Karere, hari abakubwira ko iyi gahunda bayizi ndetse bakanakuratira ibyiza byayo, ariko hakaba n’aho ugera bakakubwira ko ntacyo bayiziho.

Musanabera Donatha utuye Umurenge wa Rubengera ati:” Inzu ku nzu ni gahunda nziza, ubu urugo rugiye rufite abantu 2, bakaza bakatugira inama ku bintu bitandukanye bituma umuturage amenya kwigira agatera imbere.

Rubayiza Vital utuye mu murenge wa Bwishyura we ati:” Iyo gahunda ntayo turamenya, ariko nkurikije uko nyumvise yadufasha.”

Kuba hari abaturage bavuga ko iyi gahunda batayizi, umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ari bwo igitangira, hakaba hagiye gukorwa ubukangurambaga mu mirenge yose kugira ngo bose bayimenye, ndetse akanagaragaza ko bayitezeho umusaruro uhagije.

Meya Ndayisaba ati:” Nibyo iyi gahunda hari aho itaragera, ariko turi gushyiramo ingufu ngo igere hose. Tuyitezeho umusaruro w’uko gahunda za Leta, ibijyanye n’imyumvire, ibijyanye n’ibikorerwa umuturage yemwe n’iterambere, byose bizihuta, yaba twebwe ntituzavunika, abaturage bazajya bigishwa na bagenzi babo, kandi ubutumwa bwihute.”

Uretse kuba yafasha mu guteza umuturage imbere, iyi gahunda yakwihutisha n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo Akarere kaba karasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wao! iki gitekerezo ni cyiza kuko kizatuma abaturage barushaho kumenya no kugira ubucuti no gufashanya mu buzima busanzwe

Felix yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka