Gabiro: Abiga mu mahanga baributswa ko ubumenyi bahahayo bugomba kubakira ku ndangagaciro Nyarwanda

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, mu muhango wo gutangiza urugerero rw’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga bazwi ku izina ry’”Indangamirwa” kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015, yabibukije ko ubumenyi bahahayo bugomba kubakira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.

Muri uru rugerero rubera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, uyu mwaka hazatozwa “Indangamirwa” icyiciro cya 8, rigizwe n’abagera ku 184 bazakurikirana amasomo mu gihe ibyumweru bitatu.

Abanyeshuri biga mu mahanga bahabwa amwe mu masomo arebana no gukunda Igihugu.
Abanyeshuri biga mu mahanga bahabwa amwe mu masomo arebana no gukunda Igihugu.

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba, yagize ati “Biba ari ngombwa ko twongera kubagarura ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda, kugira ngo tubereke ko uburezi n’uburere bwiza bahabwa mu mahanga ari ubuzaza bwubakiye kuri za ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyanrwanda, bityo ntibarangazwe n’imico y’ahandi.”

Minisitiri w’Uburezi kandi yanafashe umwanya agaragaza umusaruro watanzwe n’urubyiruko rwiga mu mahanga rwatojwe mu byiciro 7 byatambutse.

Mu byo bakoze yagaragajemo kuba baraharaniye kubungabunga indangagaciro Nyarwanda aho baba, guhangana n’inkuru zisebya u Rwanda, kugira uruhare muri gahunda z’Igihugu nka One dollar Campain na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka