FFRP igiye guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko mu Rwanda (FFRP), Nyirarukundo Ignatienne avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko rishobora gucika mu gihe abanyarwanda babihagurukiye.

Nyuma yo gusoza inama rusange yahuzaga abagize FFRP mu Karere ka Rubavu kuwa 23/12/2014, Umuyobozi wayo yatangaje ko mu myanzuro bafashe harimo no guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rikomeje kwiyongera, avuga ko amategeko arihana ariho ariko ngo ikibazo kikiboneka mu nkiko.

Umuyobozi wa FFRP avuga ko bagiye guhagurukira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Umuyobozi wa FFRP avuga ko bagiye guhagurukira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Aganira na Kigali today, Nyirarukundo yavuze ko abakora ibi byaha by’ihohoterwa bafatwa ariko hakaba abarekurwa kubera ko ibimenyetso byabuze bigatuma bakomeza kwidegembya.

Akomeza agira ati “Niba mu Rwanda hari umutekano ku mipaka, mu nzira n’ahandi, kuki ikibazo kiboneka mu muryango wagombye kubana neza kubera byinshi byiza biwuhuza? Dukeneye kwigisha abanyarwanda kubana neza kandi twemera ko ibyo abanyarwanda biyemeje babigeraho, nk’uko iyi ntambara yo kurwanya ihohoterwa twayitangije twifuza no kuyitsinda”.

Mu byo abagize FFRP biyemeje harimo no kurwanya ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu ryagiye rigaragara mu Rwanda.

Nyirarukundo abajijwe niba bazarwanya abakora umwuga wo kwicuruza, yasubije ko ibibahangayikishije ari abantu bacuruzwa batabigizemo uruhare, naho abicuruza kandi bafite imyaka y’ubukure hasanzweho amategeko abahana.

Abagize FFRP baniyemeje kurwanya icuruzwa ry'abantu.
Abagize FFRP baniyemeje kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Abagize FFRP kandi bavuga ko bagomba guharanira ko ihame ry’uburinganire rikomeza gutezwa imbere mu nzego zifata ibyemezo, ahakiboneka intege nke akaba ari mu bikorera nabo bagomba gutera ikirenge mu nzego za leta zubahiriza ihame rya 30%.

Abajijwe niba nta kibazo babona mu nzego z’umutekano mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire, Nyirarukundo yasubije ko ntawe urajyayo ngo asubizwe inyuma, kuba umubare muto uhaboneka biterwa n’uko abakobwa cyangwa abagore batabyitabira ngo ntiharenganywa abashinzwe urwo rwego rw’umutekano.

FFRP ariko ngo hari byinshi yishimira nk’amategeko aharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hamwe no guharanira uburinganire mu izungura mu muryango hatabaye ubushake ahubwo hashingiye ku itegeko byari bikenewe mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka