Demokarasi y’abanyamahanga itari mu murongo w’iby’Abanyarwanda bifuza yaba atari nziza-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame basabye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation, kwifashisha amahirwe rufite, rugahindura abandi.

Iri huriro ngarukamwaka ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2015 ryari kumwe n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu baganira ku nsanganyamatsiko igira iti "What do you stand for? Twagenekereza ngo "Uraharanira iki?"

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko kubakira igihugu ku by'abanyamahanga bashaka aho kucyubakira ku byo Abanyarwanda ubwabo bashaka bitaba ari byiza.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko kubakira igihugu ku by’abanyamahanga bashaka aho kucyubakira ku byo Abanyarwanda ubwabo bashaka bitaba ari byiza.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byateye imbere bihora bisuzugura ibikiri mu nzira y’amajyambere, ku buryo ngo nta cyiza babivugaho, ndetse ko nta n’ubundi butabazi byatanga; ashingiye ku kuba ngo byaratereranye u Rwanda.

Yagize ati "Bahora badutezeho ibibi gusa nka Jenoside n’ibindi. Icyiza rero ni uko tutategereza uzaza kudutabara turi mu kaga, ahubwo ni uko twahitamo kwirinda kukajyamo."

Perezida Kagame yahereyeho asaba urubyiruko kumva ko iki atari igihe cyo gutakaza ubuyobozi bw’igihugu bafite.

Ati "Abaturage bagomba kwihitiramo inzira ya nyayo bumvikanyeho, kuko demokarasi iri mu murongo w’ibyo amahanga yifuza itari iyo abenegihugu bifuza, yaba atari nziza".

Madame Jeannette Kagame aganiriza urubyiruko rw'impuguke rw'Umuryango w'Imbuto Foundation abereye umuyobozi.
Madame Jeannette Kagame aganiriza urubyiruko rw’impuguke rw’Umuryango w’Imbuto Foundation abereye umuyobozi.

Madamu Jeannette Kagame, we yavuze ko insanganyamatsiko "What do you stand for?", ishyira mu kibazo urubyiruko kugira ngo rwiyumvemo inshingano yo guhindura abandi mu buryo batekereza ku bijyanye na politiki n’imico by’amahanga.

Yagize ati "Nimusigasire umuco w’iwanyu, murebe ibyiza byawo ndetse munahindure isura y’umugabane wanyu. Iwanyu mugomba kugira uruhare mu guhindura umuryango (nyarwanda) wanyu ari wo wacu".

Junior Sabena Mutabazi, umwe mu bari muri iryo Huriro, na we yasabye urubyiruko gukangura baganzi babo agira ati "Hari ibura ry’amakuru ku rubyiruko rwinshi muri iki gihe, nyamara hari bagenzi babo bagakwiriye kuba bayabaha".

Urwo rubyiruko ruhugutse, rwaba uruturutse mu Rwanda no mu mahanga, rwaganiriye n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu ku ngingo zitandukanye zirebana na politiki, ubukungu, imiyoborere n’imibereho y’abaturage.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

thank u to your performance of the last mandate for us we have a great pleasure to vote his excellence once again because his personality and character is related to gd governance.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Dear president Paul kagame,thank you for your good leadership,you are my role model.

nyirigira claude yanditse ku itariki ya: 12-12-2015  →  Musubize

"Iki si igihe cyo gutakaza ubuyobozi bw’igihugu mufite"So bright your exellency P.K, ur the one we deserve.

Danny yanditse ku itariki ya: 12-12-2015  →  Musubize

uraharanira iki? mbega ikibazo kigera ahantu, gikubiyemo ibibazo byinshi urubyiruko twari dukwiye koko kumenya icyo duharanira kandi tukakigeraho, MURAKOZE KUTUYOBORA NEZA.

kibibi yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bwiza ni ubwegereye Rubanda.

Magufuli yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Our president,Uri umuhanga, kandi ubwenge bwose buturuka ku Mana, ijye igirira wowe ihore itabara U Rwanda

Mahoro yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Nta kintu cyiza nko kugira abayobozi bakunda kdi batekerereza urubyiruko.

Ruth yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka