Degre 1°C imaze kurenga ku bushyuhe bw’isi ngo ishobora kuyikururira ibyago

Umunsi mpuzamahanga wahariwe iteganyagihe wizihijwe isi ishyushye ku rugero rurengeje degre 1°C, kuva mu gihe inganda zatangizwaga mu myaka 1880-1899.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko isi irimo kurushaho gukomeza ubuzima, bitewe n’ibikorwa bya muntu (cyane cyane inganda) byohereza imyuka ihumanya mu kirere, ikaba ari yo nyirabayazana w’imihindagurikire y’ibihe.

Isi igenda irushaho gushyuha.
Isi igenda irushaho gushyuha.

Umuyobozi muri Meteo Rwanda ushinzwe kwegeranya amakuru y’iteganyagihe, Musoni Didace, yagize ati "Kuba isi imaze kugeza kuri degre imwe y’ubushyuhe burenze ubwa kamere, bigeze muri kimwe cya kabiri cy’ibyago bizayibasira ubwo izaba igeze kuri degre ebyiri z’ubushyuhe burenzeho".

Impuguke mu by’ubumenyi bw’ibihe ngo iyo barebye basanga kuva isi yatangira gutera imbere mu by’inganda (Revolution Industrielle), ubushyuhe bwa buri gice cy’isi bwariyongereyeho dogire serisiyusi imwe (1ºC).

Izi mpuguke zigaragaza ko imihindagurikire y’ibihe idateze kureka guteza ibyago isi, niba abantu badakajije ingamba zo kugabanya kohereza imyuka ihumanya mu kirere.

"Ubuzima buzaba buhenze cyane ubwo ubushyuhe buzaba bumaze kwiyongeraho degre 2°C", nk’uko Meteo Rwanda gikomeza kubigaragaza.

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI), yo irashimangira ko ubuzima bwamaze guhenda kuko igiciro cy’ibiribwa ngo kizamuka buri mwaka ku rugero rukabije.

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, yagize ati:"Nk’ubu ikiro cy’ibirayi kiragurwa amafaranga arenze 200Frw, nyamara mu mwaka ushize nk’iki gihe cyari ku mafaranga 160Frw; byose biraterwa n’iki kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe".

Meteo Rwanda n’abafatanyabikorwa basaba inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango ya sosiyete sivile gufata ingamba hakiri kare, zijyanye no guhindura imikorere n’imyitwarire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka