DASSO zasabwe kutishongora ku baturage

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba aba-DASSO bo mu karere ka Burera kutishongora ku muturage ngo bamuhohotere kandi ariwe bakesha umurimo bakora.

Yabitangaje tariki ya 10 Werurwe 2016, ubwo yahaga impamuro aba-DASSO bashya 32 bo mu Karere ka Burera, nyuma yo kurahirira imirimo yabo.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango w'irahira rya ba-DASSO
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango w’irahira rya ba-DASSO

Uyu muyobozi yabibukuje ko umu-DASSO atari umuntu w’igitangaza ahubwo ngo agomba kubaha umuturage, agafatanya na Polisi, ingabo ndetse n’ubundi buyobozi kubungabunga umutekano w’uwo muturage.

Yagize ati “Ntabwo muje kwiremereza imbere y’umuturage. Ntabwo muje kwishongora imbere y’umuturage, ngo uzabone umuturage umubwire ngo ‘sha uzi icyo ndi cyo! Uzi aho mvuye! Amahugurwa nabonye warayabonye!

Amagambo nkayongayo ntabwo ajyanye n’umuco w’imiyoborere y’igihugu cyacu. Twahisemo kubaha abaturge bacu. DASSO muzirinde guhutaza umuturage. Mugomba kuzafata umuturage nka shobuja. Umuturage ni zahabu.”

Aba-DASSO bo mu karere ka Burera bahamya ko kubaha umuturage ari cyo kibanze bashyira mu bikorwa
Aba-DASSO bo mu karere ka Burera bahamya ko kubaha umuturage ari cyo kibanze bashyira mu bikorwa

Yakomeje abibutsa ko kandi gukubita umuturage kizira. Ahubwo ngo icyo DASSO ishinzwe ni ugufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi, gushyira abaturage ku murongo.

Abo ba-DASSO bashya bakiriwe mu karere ka Burera batangaza ko impanuro bahawe bazazishyira mu bikorwa kandi ngo usibye kuba bibukijwe inshingano zabo ngo baranahuguwe cyane ko bagomba kubaha umuturage.

DASSO Manimfashe Jean Baptiste agira ati “Umuturage impamvu ngomba kumufata neza ni uko ari we nshinzwe kureberera…nzamufata muganirize numve impamvu yahuye n’ikibazo…muhe ubufasha n’ubutabazi nzaba mfite.”

Kuri ubu Akarere ka Burera kagize aba-DASSO 97 harimo ab’igitsinagore 17. Ubuyobozi bw’ako karere buhamya ko urwo rwego rubafasha cyane mu kubungabunga umutekano batanga amakuru, ibyaha bigakumirwa bitaraba.

Aba-DASSO bashya 32 bo mu karere ka Burera nibo barahiriye imirimo yabo
Aba-DASSO bashya 32 bo mu karere ka Burera nibo barahiriye imirimo yabo

Uwambajemariya Florence, umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko aba-DASSO babafasha cyane cyane mu gukumira ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kiza gucuruzwa mu Rwanda.

Agira ati “Gahunda yo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge, bazakomeza kudufasha…mu buryo dukora dufatanyije n’inzego z’umutekano, no kurwanya ibiyobyabwenge baradufasha cyane.”

Akomeza avuga ko usibye kurwanya iboyobyabwenge, DASSO zinabafasha kureba niba gahunda za Leta zigenewe abaturage zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka