DASSO irubakira utishoboye inzu ya miliyoni 1,5Frw

Urwego rushinzwe umutekano w’abaturage (DASSO), rugiye kubakira umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni 1,5 mu Karere ka Gatsibo.

Ntakavuro Edouard ni umusaza w’imyaka 85 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Gahara II, Akagari ka Viro mu Murenge wa Gasange mu karere ka Gatsibo, ageze mu za bukuru kandi ntiyishoboye, afite ubumuga bwo kutabona kandi yacitse n’akaguru.

Ibi ni bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu kubaka iyo nzu.
Ibi ni bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu kubaka iyo nzu.

Urwego rwa DASSO rwafashe icyemezo cyo kumwubakira inzu nyuma yo kubona ko atishoboye kubera ubwo bumuga bwose afite, kandi ageze no mu za bukuru, ikindi inzu yabagamo ikaba yari ishaje cyane.

Uhagarariye DASSO mu karere ka Gatsibo Ligati Gaspard, avuga ko kimwe mu byo uru rwego rushinzwe uretse gucunga umutekano w’abaturage harimo no kwita ku mibereho myiza yabo, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru batanze umusanzu wabo mu kubakira uyu muturage.

yagize ati “Tugomba kuba hafi y’abaturage tukabakemurira ibibazo, kugira ngo twiyubakire icyizere, iyo umuturage abayeho neza n’umutekano we uba usesuye bityo akarusaho gutera imbere tubigizemo uruhare iyo ni imwe mu nshingano dufite.”

Umusaza Ntakavurpo uri kubakirwa inzu, yavuze ko iki gikorwa acyakiranye ibyishimo byinshi, anashimira byimazeyo Perezida wa Repuburika Paul Kagame udahwema gushakira Abanyarwanda imibereho myiza.

Ati “DASSO ni urwego rwiza Perezida Kagame yatuzaniye ngo rujye rudukemurira ibibazo, kuko hari ibibazo byinshi duhura nabyo ariko ugasanga inzego z’ibanze zitabasha kubidukemurira byose.”

Igikorwa cyo kubakira uyu muturage cyatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukwakira 2015 mu muganda udasanzwe, kizashyirwa mu bikorwa na DASSO ikorera mu mirenge ya Muhura na Gasange ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bigaragazako Dasso bakeneye iterambere ry’umuturage bashinzwe kurindira umutekano, courage kuri Dasso ba Gatsibo

Ntirenganya charles yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka