Cyanika: Barifuza ko Perezida Kagame yakomeza akayobora kuko yabakuye muri nyakatsi

Abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barasaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza akabayobora kuko yabakuye mu nzu za Nyakatsi ubu bakaba batuye mu mabati.

“Aba” baturage bahamya ko Nyakatsi bazibayemo igihe kirekire kugeza mu 2010 ubwo leta y’u Rwanda yafataga icyemezo cyo guca nyakatsi.

Abanyacyanika basaba ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora akabagezaho ibindi byiza byinshi.
Abanyacyanika basaba ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora akabagezaho ibindi byiza byinshi.

Kanyaruhengeri Innocent, umwe mu baturage bari bitabiriye umuhango, aho basobanurirwaga n’abadepite ibijyanye no kuvugurura itegeko nshinga, yavuze ko bakiba muri nyakatsi babagaho nabi.

Akomeza avuga ko gusakara inzu ya nyakatsi byabagoraga, bigatuma nta yindi mirimo bakora. Banamara no kuyisakara imvura yagwa ikabavira cyangwa se igishirira cyangwa ku byatsi biyisakaye igashya, ubukene bukabataha.

Depite Semasaka ubwo yasobanuriraga abanyacyanika ibijyanye n'ivugururwa ry'itegeko nshinga.
Depite Semasaka ubwo yasobanuriraga abanyacyanika ibijyanye n’ivugururwa ry’itegeko nshinga.

Agira ati “Gushaka isakaro no kugira ngo uzarisakaze no kuvunika waravunikaga mbese mu mwanya wo kugira ngo wenda ukore ibindi byateza imbere urugo ni ibyo wabagamo! Kandi noneho ni igikorwa cyamaraga umwaka gusa ukongera ukajya uragikora buri gihe, buri gihe!”

Akomeza avuga ko kuba kuri ubu baba mu nzu zisakajwe amabati “Ubona ari ibintu byiza cyane aho wajya hose wumva ko nta kindi kibazo kirahaba: ko abana banyagirwa cyangwa se wenda utuntu wasize munzu turanyagirwa.”

Abanyacyanika bakomeza bavuga ko kuba baravuye muri nyakatsi babikesha Perezida Kagame akaba ari nayo mpamvu basaba ko yakomeza kuyobora kugira ngo akomeze kubagezaho ibyiza byinshi; nkuko Ntibenderana Cassien abisobanura.

Ati “Ingingo ya 101 nigombe ihinduke, ubutegetsi ni twebwe tugomba kubushyiraho, igihe dushakiye, umusaza wacu igihe tuzabona ari ngombwa ko ashaje, tuzongera tuze hano twicare, duhamagare abadepite tuti ‘nimuze! Umusaza wacu ko ashaje akaba ageze mu zabukuru, dushake undi watuyobora.”

Mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika niwo wari urimo nyakatsi nyinshi. Muri nyakatsi 3632 zabaruwe muri ako karere, uwo murenge wonyine wari ufite nyakatsi 1408.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

intore izirusha intambwe ntacyo atakoreye abanyarwanda turamushaka ngo akomeze atwihere ibyiza

rusengo yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka