Cornerstone Leadership Academy iratanga amahirwe ku banyeshuri basoje “Tronc Commun”
Ishuri Cornerstone Leadership Academy riri mu karere ka Rwamagana ryahaye amahirwe abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku buryo 40 ba mbere bazatsinda ikizamini rizatanga bazemererwa kuryigamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ku buntu.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ikizamini cy’isuzuma ku banyeshuri bifuza kuryigamo kizakorwa ku wa Gatandatu, tariki 17/01/2015, abazatsinda kurusha abandi bakazemererwa gutangira amasomo muri iri shuri guhera mu mwaka w’amashuri wa 2015.
Muri iki cyiciro, hazakorwa ikizamini cyanditse, abazatsinda ku ikubitiro bakazakora ikizamini cyo kuvuga (interview) nyuma.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ibisabwa umunyeshuri wifuza gukora ikizamini ari ukuba umunyeshuri urangije “Tronc Commun” yarabashije gutsinda mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri (Division I & II), bikagaragazwa n’icyemezo kiriho amanota yatsindiyeho.
Agomba na none kugaragaza impapuro z’amanota (Bulletins) z’umwaka wa Gatatu, ikarita y’ishuri yizeho ndetse n’indangamuntu ku bazifite. Kuri ibi byangombwa, basabwa kwitwaza fotokopi ariko bagaragaza n’iby’umwimerere (Original).
Ibi bizamini bizakorerwa mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, ku isaha ya saa tatu za mugitondo (9:00am) ku buryo bukurikira:
– Kigali: Kuri E.E.R Remera mu Giporoso (Primaire)
– Nyagatare: Good Foundation Center for Education
– Huye: Ecole Secondaire de Butare
– Rubavu: Groupe Scolaire Umubano I
– Karongi: Ecole Secondaire Rubengera
– Rusizi: Child Care Academy (Kamembe).
Ishuri Cornerstone Leadership Academy ryakira abana 40 buri mwaka biga mu mashami y’Amateka, Ubukungu, n’Ubumenyi bw’Isi (HEG); iry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB); iry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) ndetse n’iry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’isi (BCG).
Umuyobozi w’iri shuri, Sam Birondwa, na we wigeze kuryigamo, asaba abanyeshuri gukora ibishoboka kugira ngo batsinde neza ikizamini bazahabwa kuko ari ikizamini nk’ibindi byose.
Ishuri Cornerstone Leadership Academy ryashinzwe mu mwaka wa 2007 ku gitekerezo cy’Umunyamerika Tim Kreutter, hagamijwe gufasha abana bakiri bato kwiga indangagaciro z’ubuyobozi bushingiye kuri Yesu Kristo.
Mu kwigisha, iri shuri rigendera ku nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi ariko rikongeraho umwihariko w’amasomo y’ubuyobozi (Leadership Skills) ahabwa abanyeshuri mu gihe cy’imyaka 3 bahamara biga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari na cyo cyonyine kihaba.
Kuva Cornerstone Leadership Academy itangiye mu Rwanda, hamaze kurangiza ibyiciro 6 bingana n’abantu 240. Cornestone Leadership Academy ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, na Sudani y’Epfo.
Abifuza gusobanuza birushijeho bahamagara iyi telefone: 0788542423 y’Umuyobozi wungirije w’ishuri.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 42 )
Ohereza igitekerezo
|
Nawe akagerageza amahirwe
Ndifuza kubaza ngewe umwana wange yaratsinze ariko nabonye itangazo ntinze ntago mwamfasha
Ndifuza kubaza ngewe umwana wange yaratsinze ariko nabonye itangazo ntinze ntago mwamfasha
Hy iam by names of Iratuzi Arsene and am so glad of this opportunity and I passed NESA exams with 52 aggregates and I to join this opportunity and I wanted to known when this competition will start and iam so happy for corners leadership Academy,Thank you
Twabasabagako mwa dufasha
Muraho nifuzaga kuba umwe mubanyamahirwe baziga CLA 2023/2024 kuko nange nakoze s3
Muraho nifuzaga kuba umwe mubanyamahirwe baziga CLA 2023/2024 kuko nange nakoze s3
Muraho nifuzaga kuba umwe mubanyamahirwe baziga CLA 2023/2024 kuko nange nakoze s3
Muraho neza amazina Ni Manirafasha samuelnifuzaga kumenya igihe abitabira bazakora ibizamini kuko nange nakoze uyu mwaka 2022/2023 nkaba nifuza kuba umwe muribo
Morakoze
Mwiriwe neza
Nari nifuza kumenya ryari bazafungura in this new school year 2023- 2024.
Murakoze
HY I am by the names of MUNYAKAZI SIMONI LUCAS and I completed my senior three year of academy this 2021 and scored 30aggregates and I would like to join your school CORNERSTONE LEADERSHIP ACADEMY
my name is levi noah niyomugabo iam burundian who live in mahama refugee camp,i got 15 marks in national exam in 2021, i would like to ask you when the students who apply the time or day they will practice an interview thank you before your answer.