CLADHO irifuza itumanaho ryo gutabara abana

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO, urashaka uburyo hashyirwaho itumanaho ryo kumva abana no kubarinda ihohoterwa.

CLADHO ngo irashima uburyo Leta yita ku kurwanya ihohoterwa ikoresheje inzego zitandukanye zirimo ibigo bya Polisi y’Igihugu byitwa “Isange One Stop Centers” , ariko ngo abana bakeneye umwihariko na servisi zirushijeho, nk’uko bigaragazwa muri raporo ya CLADHO.

Abakozi b'umuryango CLADHO hamwe n'abafatanyabikorwa bawo, bifuje ko hashyirwaho uburyo bw'itumanaho bwo gutabara abana.
Abakozi b’umuryango CLADHO hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, bifuje ko hashyirwaho uburyo bw’itumanaho bwo gutabara abana.

Iyi raporo y’inama yahuje CLADHO n’abatanyabikorwa batandukanye ku wa 30 Nzeri 2015, ivuga ko ubu buryo bwo kumva no kwita ku bana bwitwa “Child helpline” mu bindi bihugu, ngo buha abana ijambo bakagira uruhare mu bibakorerwa.

“Child Helpline” ngo bufasha umwana kwivugira ibibazo bye, kumugira inama akifatira icyemezo kimukwiriye, kwihutira kujya kumutabara mu gihe yaba ari mu byago, no kumushyira abashinzwe gukemura ikibazo kirenze ubushobozi bwa “Child Helpline” (nko kumuvura).

Kubera iyo mpamvu ngo uburyo bwa “Child Helpline” bugomba kugira abashinzwe kubushyira mu bikorwa, aho bakorera (ikigo), hafite ibikoresho by’itumanaho nka terefone, mudasobwa n’ibindi byagombwa by’ibanze byo gutabara umwana waba yagize ikibazo runaka.

Hari aho abana bagikoreshwa imirimo ivunanye mu Rwanda.
Hari aho abana bagikoreshwa imirimo ivunanye mu Rwanda.

CLADHO ivuga ko inzego za Leta zirimo Inama y’Igihugu y’Abana (NCC) na Polisi y’Igihugu, hamwe n’umuryango Transparency International na Plan International (iri kumwe na CLADHO mu bufatanye bwiswe “umwana ku isonga”), bashyigikiye igitekerezo cyo gushinga “Child Helpline”.

Aba bafatanyabikorwa ba CLADHO bajya inama yo kwigira ku buryo bukoreshwa n’Umuryango wa Transparency International mu gukemura ikibazo cya ruswa n’akarengane, ndetse n’uburyo Polisi y’Igihugu ikoresha muri Isange One Stop Center, maze ikareba ko “Child Helpline ishoboka”.

CLADHO isabwa kandi gukorana n’abafatanyabikorwa batera inkunga iki gikorwa, barimo imiryango ishamikiye ku muryango w’Abibumbye.

Ibitangazamakuru binyuranye bigaragaza ko mu Rwanda hakiri ihohoterwa rikorerwa abana, haba mu gukoreshwa imirimo ivunanye, irishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu ndetse no kubuzwa uburenganzira bunyuranye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka