Buri mwaka ababarirwa muri miliyoni 2,3 ngo bapfa bazize impanuka n’indwara zikomoka ku kazi

Hashingiwe ku byegeranyo bikorwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), abantu babarirwa muri miliyoni 2.3 ngo bapfa buri mwaka bazize impanuka n’indwara zikomoka ku kazi, ibi byegeranyo bigaragaza ko abagera kuri miliyoni1.6 barwara indwara zikomoka ku kazi naho miliyoni 313 bagakora impanuka mu kazi.

ILO ivuga ko ahari akazi haboneka impanuka n’indwara ariko ngo igikwiye gukorwa ni ugufata ingamba zo kwita ku bakozi bahuye n’ibibazo kuko abenshi mu bakozi batitabwaho nyuma yo kugira ibibazo mu kazi bigatuma 4% by’ubukungu bw’isi bugendera mu guhangana n’ingaruka zabyo.

Minisitiri w'ubuzima hamwe na Minisitiri w'umurimo n'abakozi ba Leta basura uruganda rwa blarirwa.
Minisitiri w’ubuzima hamwe na Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta basura uruganda rwa blarirwa.

Tariki ya 28 Mata ni umunsi mpuzamahanga wita ku buzima n’umutekano ku kazi, umunsi wizihizwa no mu Rwanda nubwo ibigo byinshi bitarashobora kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi babyo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, avuga ko hari gushyirwa imbaraga mu kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi bashakirwa ubwishingizi no kongererwa ubushobozi mu kazi bakora.

Minisitiri Uwizeye akomeza avuga ko umubare w’ipfu zikomoka ku murimo zigenda ziyongera mu Rwanda aho 2007 habaruwe abakozi 41 baguye mu kazi, naho 2012 bakaba bari bageze kuri 263, mu gihe imibare yashyizwe ahagaragara na RSSB igaragaza ko kuva 2003 kugera 2013 yishyuye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari na miyoni magana ane (1,400, 190, 808FRW) yatanzwe ku mpanuka zo ku kazi.

Ikigo cya Bralirwa mu Rwanda ni cyo cyatangiye gahunda yo kwita ku buzima n’umutekano w’abakozi kuko gifite ivuriro rivura abakozi bacyo n’abo mu miryango yabo, ibintu bitaratera imbere mu bindi bigo by’abikorera.

Minisitiri w'abakozi ba Leta avuga ko umukozi yagombye kurindirwa umutekano mu kazi nkuko Bralirwa bikorwa.
Minisitiri w’abakozi ba Leta avuga ko umukozi yagombye kurindirwa umutekano mu kazi nkuko Bralirwa bikorwa.

Africain Biraboneye umuyobozi mu Rugaga rwita ku Bakozi, CESTRAR, avuga ko imibare igaragazwa mu Rwanda ari mike kuko yakozwe hashingiwe ku bakozi biyandikishije muri RSSB mu gihe abakozi benshi mu Rwanda batagira amasezerano y’akazi cyangwa ngo bafatirwe ubwishingizi.

Biraboneye avuga ko ibibazo by’ubuzima n’umutekano ku mukozi mu Rwanda bikomeye kuko n’umushahara fatizo w’amafaranga ijana ukoreshwa utakijyanye n’igihe kuko uhari washyizweho 1972.

Minisitere y’Abakozi n’Umurimo ikaba ngo yarasabwe kubyitaho kugira ngo hashyizweho mushahara fatizo ku bakozi kandi ushobora kugira icyo umarira uwukorera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka