Burera: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cy’insengero zigwira abantu

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abanyamadini bo mu karere ka Burera kujya bubaka insengero babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo habeho ingenzura birinde kubaka insengero zidafite ubuziranenge.

Mu mezi atanu ashize mu bunani bwa 2015, urusengero rw’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ruri mu Murenge wa Gahunga, rwagwiriye abarusengeragamo, abantu bane bagahita bitaba Imana naho abandi babarirwa muri 30 bagakomereka.

Uru rusengero rwo mu murenge wa Gahunga rwagwiriye abarusengeragamo bane muri bo bitaba Imana.
Uru rusengero rwo mu murenge wa Gahunga rwagwiriye abarusengeragamo bane muri bo bitaba Imana.

Mu kwezi kwa 09/2013 nabwo urusengero rw’Abapantekoti ruri mu Murenge wa Cyeru rwagwiriye abarusengeragamo, maze batandatu muri bo bitaba Imana naho abandi bagera kuri 11 barakomereka.

Mu igenzura ryakozwe n’akarere ka Burera rigaragaza ko izo mpanuka zose zatewe no kuba izo nsengero zari zubatse nabi kubera ko nta genzura ryari ryakozwe mbere yuko zubakwa. Bazubakaga hutihuti, zimwe bakazubakisha rukarakara izindi bakazubaka mu manegeka.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kamena 2015, mu biganiro byahuje abanyamadini bo mu karere ka Burera, ubuyobozi bw’ako karere na Guverineri Bosenibamwe, hafatiwe umwanzuro ko nta banyamadini bazongera kubaka insengero batabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere.

Uru rusengero rwo mu murenge wa Gahunga rwagwiriye abarusengeragamo bane muri bo bitaba Imana.
Uru rusengero rwo mu murenge wa Gahunga rwagwiriye abarusengeragamo bane muri bo bitaba Imana.

Guverineri Bosenibamwe yagize ati “Akarere kumvikane na Pasiteri igihe bagiye kubaka urusengero, habanze hasuzumwa niba ibyangombwa byuzuye, inzobere z’akarere mu bijyanye no kubaka zijye gufasha Pasiteri kwiga uburyo byakorwa neza, bitabangamiye ubuzima bw’abaturage bacu n’abakristu bacu.”

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko nyuma yuko izo nsengero zigwiriye abazisengeragamo, bamwe bakahasiga ubuzima, bahise bafata ingamba basaba abanyamadini gusana insengero zishaje ndetse no kubaka bundi bushya izubatse nabi.

Sembagare ahamya ko kuri ubu bagenzura iyubakwa ry’urusengero kuva barutangiye kugeza barwujuje. Bagenzura ubuziranenge bw’ubutaka rugiye kubakwaho ndetse n’ibikoresho bigomba kurwubaka.

Mu igenzura ry’insengero ryakozwe mu karere ka Burera mu ntangiriro za 2015, ryagaragaje ko muri ako karere habarirwa isengero 409 z’amadini atandukanye arimo Kiliziya Gatolika, Abapantekoti, Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi n’izindi z’amatorero ngo bigoye kumenya amazina.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye nkurikije inyubako ngendambona

Firewing Nyagahinga yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka