Burera: Miliyoni zigera kuri 200 za VUP ntizirishyurwa

Ubuyobozi bwa VUP mu karere ka Burera buri gushaka uburyo amafaranga y’inguzanyo ahabwa abaturage yajya yishyurwa ku gihe hatagize n’umwe ukererwa.

Muri Gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) abaturage bafashwa kwikura mu bukene binyuze mu nkunga y’ingoboka, abakora imirimo y’amaboko bagahembwa ndetse n’abahabwa inguzanyo bakayikoresha mu mishinga itandukanye, bakazishyura ku nyungu y’amafaranga 2%.

Umuhuzabikorwa wa VUP mu karere ka Burera avuga hari bamwe bahabwa inguzanyo ntibayikoreshe icyo yagenewe
Umuhuzabikorwa wa VUP mu karere ka Burera avuga hari bamwe bahabwa inguzanyo ntibayikoreshe icyo yagenewe

Kuva mu mwaka wa 2009, miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda yagurijwe abaturage ariko hamaze kugarurwa amafaranga abarirwa muri miliyoni 600 gusa.

Ntawukiramwabo Adrien, umuhuzabikorwa wa VUP mu karere ka Burera, avuga ko impamvu abahawe inguzanyo bose batayigarurira rimwe ari ukubera ko usanga hari bamwe bakoresha inguzanyo bahawe mu bindi aho kuyikoresha mu mushinga ugenewe iyo nguzanyo.

Agira ati “…niba yabonye amafaranga wenda akumva ko yajya kugura se ishati, kugura ibyo kurya kandi ataribyo yasabiye inguzanyo…kuko iyo ukoze ibinyuranye n’ibyo wakoze mu mushinga, umushinga ufita uhomba.”

Yongeraho avuga ariko aho batangiriye guhugura abahawe inguzanyo, bagenda bishyura kuburyo ngo n’abandi basigaye bazishyura.

Ntawukiramwabo akomeza avuga ko ari yo nayo mpamvu bateguye amahugurwa y’iminsi ine y’abagize komite zitanga inguzanyo ya VUP mu mirenge, mu rwego rwo kubungura ubumenyi mu gukoresha amafaranga.

Aba bakaba ari bo bazafasha abaturage bahabwa inguzanyo, gutegura neza imishinga iramba, izabafasha kuva mu bukene kandi bakabasha kwishyura inguzanyo neza. Ayo mafaranga akagurizwa abandi na bo bakikura mu bukene.

Ubwo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2016, basozaga ayo mahugurwa, abayahawe bavuze ko azabafasha cyane mu kwigisha abaturage uburyo bagomba gukoresha neza inguzanyo ya VUP ; nkuko Nsabimana Evariste, umwe muri bo, abisonabura.

Agira ati “…tukabasobanurira ko n’ayo mafaranga azajya asubizwa kugira ngo n’abandi batari bahabwa ayo mafaranga nabo bayabone ku buryo amafaranga azagera kuri buri mugenerwabikorwa wa VUP…”

Inguzanyo ihabwa abagenerwa bikorwa ba VUP iva ku bihumbi 60 by’mafaranga y’u Rwanda kugera kuri miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka