Burera: Imirire mibi yatumye abana 26 bagwingira

Imibare ituruka mu Karere ka Burera igaragaza ko abana 26 ari bo bagwingiye kubera ikibazo cy’imirire mibi bagize kuva bakivuka.

Abana bagwingiye ni abaratakuze nk’uko bagombaga gukura. Bisobanuye ko iyo ufashe ibiro byabo n’uburebure bwabo, usanga baragiye badindira mu mikurire kubera kurya nabi mu gihe bari bekeneye kurya neza.

Udusashi tuzamo ifu ya "Ongera intungamubiri".
Udusashi tuzamo ifu ya "Ongera intungamubiri".

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Burera baba bafite ibihingwa bejeje birimo ibirayi, ibishyimbo n’ibigori ariko ugasanga batazi guteka indyo yuzuye kubera ubumenyi buke bafite bwo kuyiteka.

Uwambajemariya Florence, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ituma bamwe mu bana bagwingira, bigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye binyuze mu gikoni cy’umudugudu.

Mu gikoni cy’umudugudu, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima, ababyeyi bigishwa guteka indyo ikungahaye ku ntungamubiri, irimo imboga rwatsi. Bakanigishwa kandi guha abana babo imbuto, amagi ndetse n’amata.

Uwambajemariya avuga ko kandi agafu kitwa “Ongera Intungamubiri” na ko kabafasha kurwanya imirire mibi.

Mu gikoni cy'umudugudu ni ho ababyeyi bigishirizwa gutera indyo yuzuye nk'iyi.
Mu gikoni cy’umudugudu ni ho ababyeyi bigishirizwa gutera indyo yuzuye nk’iyi.

Agira ati “Ni agafu kangana na miligarama imwe ushyira mu biryo umwana ashobora kumara, noneho ka gafu kaba karimo intungamubiri.”

“Ongera intungamubiri” itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF). Kagizwe na vitamini 15 z’ibanze. Gahabwa abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Burera, ababyeyi basabwa kandi kujya bagaburira abana babo babanje gukaraba neza intoki. Kandi bakitabira gukingiza abana babo inkingo zose zibagenewe kuko na byo bituma bakura neza.

Mujawayezu Leonie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Burera, we avuga ko bazafasha imiryango itandukanye gutegura indyo yuzuye banayishishikariza guhinga ibihumyo, banabereka uko babihinga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka