Burera: Hari urugomero rwa Ntaruka ariko abafite amashanyarazi ni bake

Abanyeshuri b’abasirikari bakuru biga mu ishuri rikuru rya Girisirikari iri i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi, kuko abayafite bakiri bake kandi ariho hari urugomero rw’amashanyarazi rutanga amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda.

Ibi babitangaje ku wa kabiri tariki ya 03/02/2015, ubwo bagiriraga urugendo muri Karere ka Burera, mu rwego rwo kureba uko bihaza mu ngufu z’umuriro w’amashanyarazi hagamijwe umutekano urambye.

Ubwo abo banyeshuri 12 baherekejwe na bamwe mu barimu babo basuraga ako karere, beretswe uburyo amashanyarazi amaze kugezwa mu baturage, aho bahamirijwe ko mu mirenge 17 yose igize Akarere ka Burera imaze kugezwamo amashanyarazi, n’ubwo abaturage bayituye batari bayacana bose.

Urugomero rwa Ntaruka rutanga MW 11,5 z'umuriro w'Amashanyarazi.
Urugomero rwa Ntaruka rutanga MW 11,5 z’umuriro w’Amashanyarazi.

Beretswe ko ubu abaturage bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Burera babarirwa mu kigero cya 12.1%, intego ikaba ko umwaka wa 2015 uzarangira abanyaburera bacana amashanyarazi babarirwa ku kigero cya 15%.

Uwo mubare watangaje cyane abo banyeshuri b’abasirikare bakuru bibaza uburyo mu Karere ka Burera hari urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka rutanga megawati 11.5 z’amashanyarazi rukayatanga hirya no hino mu Rwanda, nyamara abanyaburera bafite amashanyarazi bakaba bakiri bake.

Major Jessica Mukamurenzi wo mu ngabo z’u Rwanda, yabajije impamvu amashanyarazi bayihera abandi bo batihereyeho.

Agira ati “Mu turere twose ni mwebwe mufite umuriro mwinshi! Kandi iyo tugiye kureba dusanga muwihera abandi mwebwe mutihereyeho! Ese iyo turebye nk’ubuyobozi, leta ubwayo nzi ko ijya ifasha abaturage ku mihanda n’ahandi hose ikabaha umuriro, bo bakazishyiriramo (mu nzu) umuriro! Ese byo mwaba mwarabigerageje?”

Abasirikari bakuru biga i Nyakinama bibajije impamvu abanyaburera bafite umuriro ari bake kandi hai urugomero rutanga umuriro mwinshi mu gihugu.
Abasirikari bakuru biga i Nyakinama bibajije impamvu abanyaburera bafite umuriro ari bake kandi hai urugomero rutanga umuriro mwinshi mu gihugu.

Aba banyeshuri b’abasirikare bakuru bakomeza basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera gushyiraho ingamba zituma abanyaburera benshi bagerwaho n’amashanyarazi babikesha urugomero rwa Ntaruka rwubatse mu karere kabo.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko bakomeza kwegereza abaturage umuriro w’amashanayazi.

Bitandukanye na mbere, cyane cyane mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, aho abaturage babonaga insiga z’amashanyarazi ziturutse kuri Ntaruka zibaca hejuru gusa zijyanye amashanyarazi mu mujyi wa Kigali.

Abanyeshuri biga i Nyakinama basabye Akarere ka Burera kongera umubare w'abaturage bagerwaho n'amashanyarazi.
Abanyeshuri biga i Nyakinama basabye Akarere ka Burera kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi.

Sembagare akomeza avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kongera umubare w’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi, ku buryo ngo bateganya gushyira icyuma cyongera ingufu z’amashanyarazi cyangwa kikazigabanya (Transformateur) hafi ya Ntaruka, kugira ngo abaturiye urwo rugomero bakomeze gucana kandi babyaze umusaruro amashanyarazi baturiye.

Agira ati “n’ubwo isoko y’amashanyarazi icya kabiri cy’igihugu iba muri Burera ariko tuzirikane ko inganda nyinshi zikeneye amashanyarazi ziri i Kigali. Natwe rero turi kugenda twiyubaka, dushyiraho izo nganda ntoya ziciriritse, n’abaturage bacu abatarigeze babona ayo mashanyarazi ni kuri iyi Leta batangiye kuyabona. Urwo rugomero rwa Ntaruka ruri mu murenge wa Gitovu. Ariko kuva twagera hano amashanyarazi bayabonye kuri iyi Leta ya Perezida Paul Kagame”.

Akomeza avuga kandi ko bateganya gukora ingomero nto ku migezi itandukanye iri mu Karere ka Burera mu rwego rwo gukomeza kongera amashanyarazi mu baturage.

Sembagare yizeza ko bazakomeza kwegereza abaturage umuriro w'amashanyarazi.
Sembagare yizeza ko bazakomeza kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.

Ahamya ko abanyaburera bafite amashanyarazi bazakomeza kwiyongera ngo kuko bashyizeho n’ingamba zo guha amashanyarazi abantu batuye hamwe gusa nko mu mudugudu, bityo bigakurura n’abari mu bikombe kwimuka bagaturana n’abandi.

Abo basirikare bakuru biga mu ishuri rikuru riri i Nyakinama (Rwanda Defense Force Command and Staff College) basuye Akarere ka Burera, ni abo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’umwe wo mu ngabo za Uganda (UPDF). Mu barimu babo hari haje abo muri RDF ndetse n’umwe wo mu ngabo za Ghana.

Abo banyeshuri biga muri iryo shuri bafite amapeti ya gisirikare kuva kuri Majoro kugera kuri Koloneli, bakaba biga amasomo ya gisirikare ndetse n’andi masomo ajyanye n’umutekano mu buryo bugari, bitari umutekano mu buryo bwa gisirikare gusa ahubwo umutekano mu bukungu, mu biribwa, mu buzima n’ibindi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izi ngendo z’aba banyeshuri bareba ibijyanye n’amashanyarazi zibere abayobozi imbarutso yo gukosora ibitagenda neza maze abaturage cyane abaturiye izi ngomero z’amashanyarazi baherweho mu kwegerezwa umuriro ariko bataretse n’ahandi kuko nkeka haherwa aho akenewe kurusha ahandi maze twese tuve mu mwijima tugana iterambere

muvara yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Tuashimira cyane ingabo z’u Rwanda kumusanzu batanga mu guteza imbere igihugu gusa batuvuganire muri Burera kuko birababaje akarere nkaka gafite ingomero ebyiri ndavuga RUSUMO ndetse na NTARUKA ariko ugasanga abaturage ntamuriro ,Urugero ni umudugudu wa Nyakiriba ho mu murenge wa Ruagarama ho nta n’umuryango numwe ucyana ndetse n’ahandi n’ubuyobozi bw’akarere nibushyireho uruhare rwabo .Mudutabare duheze mu cyuraburindi .

Jo yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka