Burera: Abasheshe akanguhe bishimira ubuyobozi bwiza butuma bagira amasaziro meza

Abasheshe akanguhe batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko bafite amasaziro meza kubera ko bafite ubuyobozi bwiza bubitaho bukabaha inkunga y’ingoboka ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ubwo ku wa gatandatu tariki 04/10/2014, mu karere ka Burera bizihizaga umunsi w’abasheshe akanguhe, abasheshe akanguhe bo muri ako karere bagaragaza ko bitaweho mu buryo bushoboka.

Bahamya ko ubufasha bahabwa butandukanye burimo inkunga y’ingoboka y’amafaranga yo muri VUP (Vision 2020 Umurenge Program) ibafasha cyane kandi igatuma n’imiryango yabo iva mu bukene; nk’uko umusaza Gakuba Erifas w’imyaka 65 y’amavuko abihamya.

Agira ati “Ubu gahoro gahoro turiho, kubera ko hari ibintu bimwe leta yagiye itwunganiramo, nko kudufasha abana bakiga, utishoboye ku murenge bakaba bamuha udufaranga. Amasaziro ubu ni meza kubera ko twageze muri leta y’ubumwe, nk’ubu impa amafaranga ya VUP…” .

Gakuba Erifas avuga ko abasheshe akanguhe bo mu karere ka Burera bafite amasaziro meza kuko bitabwaho.
Gakuba Erifas avuga ko abasheshe akanguhe bo mu karere ka Burera bafite amasaziro meza kuko bitabwaho.

Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Burera bahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP bavuga ko bayihabwa nyuma y’amezi atatu. Ngo ayo mezi ajya kugera ayo bahawe imbere yarashize kuburyo n’ubundi baba bafite ubukene.

Dr. Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abwira ubuyobozi bw’akarere ka Burera kunoza iyo gahunda.

Aho abasaba kujya bageza iyo nkunga y’ingoboka ku bo yagenewe buri kwezi, aho kuba nyuma y’amezi atatu.

Inkunga y’ingoboka itangwa muri VUP yitwa “Direct support”, ihabwa abasheshe akanguhe batishoboye kandi badafite imbaraga zo gukora indi mirimo.
Bamwe mu bahabwa iyo nkunga mu karere ka Burera bavuga ko mu gihe cy’amezi atatu buri muntu afata amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15. Bakaba bayifatira ku mirenge batuyemo.

Ubuyobozi burizeza ubufasha abadafite amikoro

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko abasheshe akanguhe bose batishoboye bazagerwaho n’ubufasha. Ngo kuko n’ubundi basanzwe babafasha babagabira inka cyangwa n’andi batungo magufi.

Ikindi ngo ni uko gufasha abatishoboye basheshe akanguhe ari igikorwa gikomeza. Abataragerwaho nabo bazabona ubufasha kuburyo ngo bateganya no kububakira; nk’uko Sembagare Samuel, umyobozi w’akarere ka Burera, abisobanura.

Agira ati “Twatangiye kubumba amatafari n’ibibanza byarashijijwe, kugira ngo koko wa wundi usheshe akanguhe adacika intege kubera ko ari gusaza. Kandi natwe niyo turi kwerekeza. Niyo nzira buri wese azanyuramo, ntabwo twabafata nabi rero. Abatishoboye basheshe akanguhe, tuzabafasha ni igikorwa kizakomeza.”

Veronica Barakagira ntiyishoboye kandi inkunga y'ingoboka ntiramugeraho.
Veronica Barakagira ntiyishoboye kandi inkunga y’ingoboka ntiramugeraho.

Nubwo muri rusange abasheshe akanguhe bo muri Burera babayeho neza hari abandi bo bavuga ko babayeho nabi barimo uwitwa Veronica Barakagira, ufite imyaka 85 y’amavuko, uvuga ko nta nkunga y’ingoboka abona kandi atishoboye.

Agira ati “Jyewe imibereho yanjye ntayo! Imibereho yanjye ni mibi, akazu kanjye karashaje, imvura iri kunyagira kandi ibi bya VUP, ibyuma byarantaye, ntabyo nabonye, nta kintu mfite rwose merewe nabi cyane.”

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hari gahunda nyinshi ubona zigenda zifasha uretse n’abasheshe akanguhe muri ino myaka ariko n’abo mu myaka izaza bazashobora kubaho neza mu myaka izaza

melissa yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

u Rwanda turimo rwita kuri buri munyarwanda ariko byagera ku basaza aribo batubyara bikaba byiza kurushaho

rusake yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka