Bugesera na Kirundo biyemeje gukomeza guhahirana bateza imbere inganda ziciriritse

Ejo, abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Bugesera bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’intara ya Kirundo mu Burundi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku kunoza imikorere n’imikoranire nk’uturere duhana imbibi nk’uko biteganywa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Ibirasirazuba.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yavuze ko ibi biganiro ari uburyo bwiza bwo gutsura umubano nk’uturere dusanzwe duhahirana kugira ngo dugasangira byinshi mu bukungu hagamijwe iterambere.

Ati “hari ibiyaga Abanyakirundo n’Abanyabugesera basangiye kandi bibumbatiye ubukungu; tuzahahirana ku musaruro ukomoka ku buhinzi hatezwa imbere inganda ziciriritse zitunganya ibikomoka ku buhinzi ”.

Muri ibyo biganiro impande zombi ziyemeza gufatanya kugira ngo uwo musaruro ukomoka mu burobyi, ubuhinzi n’ubworozi uzarusheho kubagirira akamaro.

Rwagaju yemeza ko ibyo bitagerwaho umutekano utabumbatiwe, akaba ari yo mpamvu impande zombi ziyemeje ko nta buye rizaterwa hamwe riturutse ahandi, kandi hakabaho guhanahana amakuru ku buryo buhoraho.

Buramatare w’intara ya Kirundo mu Burundi, Nzigamasobo Reveriano, yavuze ko uru ruzinduko rurushijeho korosora ubuhahirane ku buryo bufatika kandi ko ruzatuma n’imikorere y’inzego z’umutekano irushaho kunoga.

Gahigi Prosper, umwe mu bikorera ku giti cyabo, avuga ko ubwo bufatanye bazabwungukiramo byinshi.

Ibyo biganiro byashojwe n’umupira w’amaguru, aho ikipe y’akarere ka Bugesera yatsinze ikipe y’intara ya Kirundo ibitego bitatu kuri kimwe.

Abo bayobozi ku mpande zombi bishimiye iyo mikino n’ibiganiro bagiranye bavuga ko ari uburyo bwiza bwo gutsura umubano kandi bakaba biyemeje guteza imbere ubuhahirane ku buryo burambuye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka