Bugesera: Perezida wa BAD yishimiye igikorwa cyo guhuza umupaka ariko asaba gukosora ibitagenda neza

Pererezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), Donald Kaberuka yagiriye uruzinduko mu karere ka Bugesera aho yasuye ibikorwa iyo banki yateyemo inkunga, yishimiye igikorwa cyo guhuza umupaka ariko asaba gukosora ibitagenda neza cyane cyane ku ruhande rw’u Burundi.

Ibikorwa Pererezida wa BAD yasuye tariki 28/05/2014 ni umuhanda wa kaburimbo uva ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali ukagera mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’umupaka wa Nemba aho yeretswe ibyiza byo guhuza umupaka kuko abawukoresha batagitakaza amasaha.

Yatinze cyane ku mupaka wa Nemba uhuza ibyo bihugu byombi maze yibonera ukuntu guhuza umupaka byagabanyije amasaha yakoreshwaga.

Perezida BAD aganiriza abakoresha umupaka wa Nemba ngo bamubwire ibibazo bahura nabyo.
Perezida BAD aganiriza abakoresha umupaka wa Nemba ngo bamubwire ibibazo bahura nabyo.

Kuri ubu umugenzi arakoresha iminota hagati y’ibiri n’itanu mu gihe mbere byamusabaga isaha yose cyangwa ikanarenga, ibi bikaba biterwa nuko abakozi b’imipaka basigaye bakorera mu cyumba kimwe. Iyi mikorere akaba yayishimiye, avuga ko icyi aricyo cyerekezo cy’aho Afurika igomba kugana.

Yagize ati “ Icyo Abanyafurika twifuza ni uko kugenderana byakoroha, maze abantu bakabona visa bitabagoye kuko ari byo byoroshya ubucuruzi, kandi mujya mubibona mu bihugu by’iburayi aho umuntu ava mu Bwongereza maze akajya mu Bufaransa bitamugoye kuko asanga abakozi bibyo bihugu byombi bakorera mu cyumba kimwe, uku niko dushaka ko Afurika yose imera”.

Nubwo yishimiye imikorere yo guhuza umupaka , yanenze imwe mu mikorere ikidindiza abikorera igaragara ku ruhande rw’u Burundi bityo asaba ko babikosora mu maguru mashya.

Aha yabonye imodoka zigera muri eshanu zari zitwaye inka zamaze amasaha arenga 6 zabujijwe kwambuka ngo zijye mu Burundi kuko habuze veterineri waho ngo azipime mu gihe uwo mu Rwanda yarangije kuzipima kare.

Amakamyo yari apakiye inka yangiwe kwambuka kubera veterineri w'u Burundi yari ataraboneka ngo azipime.
Amakamyo yari apakiye inka yangiwe kwambuka kubera veterineri w’u Burundi yari ataraboneka ngo azipime.

Donald Kaberuka yategereje kugeza igihe izo modoka zihaviriye ndetse akaba yasabye ko bahamagara telephone ya veterineri wo mu Burundi ariko bagasanga telephone ye ifunze.

Kuri iki kibazo umunyamabanga muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Nzahabwanimana Alexis yamubwiye ko bagiye kuganira n’igihugu cy’u Burundi maze ibitagenda neza bigakosoka mu maguru mashya.

Ati “ibi bigomba gukemuka vuba, maze nk’uko abakozi bose bakorera mu biro bimwe n’abandi bagomba kuza maze nabo bakazajya bakemura ibibazo bijya biboneka hano ku mupaka kugirango hatabaho gutinda kandi ari cyo twangaga”.

Igikorwa cyo guhuza umupaka cyafashije mu kurwanya magendu ndetse no kwihutisha ikoranabuhanga mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi.

Aha aratemberezwa yerekwa ibicuruzwa byaheze ku mupaka w'u Burundi.
Aha aratemberezwa yerekwa ibicuruzwa byaheze ku mupaka w’u Burundi.

Kubaka ibikorwa remezo birimo amazu, guhugura abakozi bo ku mupaka no gushyiramo ibikoresho ndetse no kubaka uwo muhanda wa kaburimbo byose bikaba byaratwaye miliyoni 44 z’amadorali y’Amerika, zose zatanzwe na banki nyafurika itsura amajyambere.

Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), yanateye inkunga ibikorwa nk’ibi byo guhuza umupaka ukaba umwe, mu bihugu nka Nigeria na Cameroon, Mali na Senegali, Tanzaniya na Kenya, Zimbabwe na Zambiya, Botswana na Zambiya ndetse na Namibiya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka