Bugesera: Njyanama ihangayikishijwe n’amacumbi y’abarimu batabamo
Bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera baravuga ko bahangayikishijwe n’amacumbi yubakiwe abarimu agatwara akayabo none bakaba batayabamo.
Babivuzeho mu Nama Njyanama y’akarere, basaba ubuyobozi bw’akarere gukora ibishoboka byose agashakirwa ibindi yakoreshwa aho gupfa ubusa, aho gupfusha ubu amafaranga n’imbaraga z’abaturage byahagendeye.
Kubaka amacumbi y’abarimu ku bigo by’amashuri mu rwego rwo kubasha kwegera aho bakorera byatangiye mu mwaka wa 2012, nyamara kugeza ubu mu Karere ka Bugesera mu mazu 15 yubatswe, atanu ni yo yonyine afite abayabamo.
Jean Paul Iyamuremye, umwe mu barium bo ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Gicaca mu Murenge wa Musenyi, avuga ko kutaba muri aya mazu; ahanini nko mu bigo byo mu mirenge yo mu cyaro biterwa n’uko usanga hafi ya bose baba bafite amazu yabo.
Yagize ati “Ibibanza by’aha bigura make kandi no kubaka birahendutse, icyo duharanira ni ukubaka maze tukajya mu zacu aho kujya muri iryo cumbi”.
Naho Niyigaba Claver, umwarimu mu ishuri rya Gitagata, we agira ati “Aya mazu yubatswe dufite aho tuba, ahubwo mbere yo kuyubaka bari kubanza kutubaza tukabaha inama kuko ubu arimo kwangirika kandii yaratwaye amafaranga menshi”.
Uwiragiye Priscilla, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko bagiye gushaka impamvu ibitera, hanyuma bagashaka ikindi aya mazu yakoreshwa aho kugira ngo akomeze gupfa ubusa.
Ati “Ntabwo twabahatira kujyamo, yubatswe hateganywa ko azaturamo bamwe mu barimu b’ingaragu ariko tugiye gushaka uburyo yabyazwa umusaruro”.
Amazu azwi ku izina ry’icumbi rya Mwarimu, yubatswe mu mashuri afite uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri; yubakwa ku butaka bw’ayo mashuri hagamijwe kwegereza abarimu aho bakorera mu kubarinda urugendo rurerure ndetse no gukodesha. Inzu imwe ikaba yaruzuye itwaye miliyoni zirenga 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
tekereza kwubaka amazu utazi abayubakirwa abaribo, birakabije kutagira gahunda kandi hari ahandi hakenewe amazu.birababaje
abarimu bahembwa make kububakira ningezi, biba akarusho ayo mazu atuwe,none ngo yabuze abayajyamo yayaya
ibi ntibyumvikana kabisa kubona amazu arangira hakabura abayabamo kandi muri rusange hari abanyarwanda benshi badafite aho baba kandi ari amafaranga y igihugu aba yahagendeye mugihe buri munyarwanda aba afite uburenganzira bwo kugira aho aba nkumunyarwanda
Abayibozi b’aka Karere nabafata nkabantu batekinika mu rwego rw’umuco ,mubi wo gusagura no gukoresha nabi amafaranga ya leta hagamijwe inyungu zabo bwite, ni gute bashobora gufata icyemezo nkicyo kandi twavuga gikomeye, ba nyirubwite batabigishijwemo inama, ubundi se 47,000,000Frws ninde uyobewe ko yujuje inzu nziza ya cadastre yewe no mu mujyi wa kigali nkaswe muri Bugesera, igitangaje kandi kigomba gukurikiranwa nukureba agaciro nyako ka buri nzu, ntibizabatangaze MAIRE RWAGAJU, avuze ngo amakosa yakozwe agiye gukosorwa, ngo kubaka aya mazu byarihutirwaga......ngayo ayo muri BUGESERA imaze kunanirana no gutsindwa mu mihigo y’uturere.
ubundi biragaragarakohatabanje kugishinama abobarezi kuko nibaharabaribafitamacumbi urumvako batarikuyabubakira.
Ibi bikorwa bijye bigendera kumibare ifatika ntibigakorwe mucyuka, cg ngo bikorwe kuko ahandi byakozwe! Nonese niba ikigo cyigishaho abalimu bubatse, iryo cumbi niryiki? nukwangiza.