Bugesera: Hashyizweho komisiyo yo gusesengura ibibazo bya rwiyemezamirimo watorotse

Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Bugesera yashyizeho komisiyo yo gusesengura ibibazo byasizwe n’umushoramari Uwineza Jean De Dieu watorotse mu kwezi gushize yambuye amabanki n’abaturage amafaranga asaga miliyari na miliyoni 600.

Kuva tariki ya 13/11/2014 ntawe uramuca iryera Uwineza Jean de Dieu bakundaga kwita Majoro n’ibikorwa bye bimwe byarahagaze birimo ibagiro rya kijyambere, uruganda rusya akawunga, ubworozi bw’ingurube ndetse n’akabari ke yasize agakodesheje undi muturage.

Uwineza Jean de Dieu yigeze guhabwa icyemezo cy'umushoramari w'imena mu karere ka Bugesera.
Uwineza Jean de Dieu yigeze guhabwa icyemezo cy’umushoramari w’imena mu karere ka Bugesera.

Inama y’umutekano itaguye yateranye kuwa 9/12/2013 yasabye komisiyo yashyizweho ko igomba gusesengura ibibazo byose uwo mushoramari yasize, ariko ko idasimbuye inkiko nk’uko bivugwa na Rwagaju Louis, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.

Agira ati «ntabwo iyo komisiyo igiye gusimbura inkiko, yahawe inshingano zayo zihariye zo kubanza kureba imitungo umushoramari Uwineza Jean de Dieu yasize ndetse no kwakira ibibazo by’abantu bose yari afitiye imyenda baba amabanki ndetse n’abaturage».

Rwagaju avuga ko iyo komisiyo nimara kwakira ibyo byose izagira inama akarere icyo kakora, ndetse bigatuma nta bajya kurwanira imwe mu mitungo ya rwiyemezamirimo.

Iyo komisiyo yahawe igihe cy’iminsi itatu, kuva tariki ya 11 kugeza 13/12/2014 ikaba yagaragaje ibibazo byose byasizwe n’uwo rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko gutoroka k’uwo rwiyemezamirimo wafatwaga nk’umushoramari wa mbere mu Bugesera wanabiherewe ishimwe hari amasomo kwagombye gutanga.

Rwagaju avuga ko iki komisiyo idasimbura inkiko.
Rwagaju avuga ko iki komisiyo idasimbura inkiko.

«Iyo urebye uburyo yitwaraga usanga nta ndangagaciro yari afite mu bantu, kuko yari afite imyitwarire yo gushaka kuriganya abantu,» Rwagaju.

Uyu muyobozi aranenga ubuyobozi bw’amabanki yambuye aho hatabayeho ubucukumbuzi n’ubushishozi bwo kureba niba koko imitungo atunze ihwanye n’amafaranga bari bagiye kumuha.

Ubu imitungo yasizwe na rwiyemezamirimo irarinzwe bikomeye ku buryo bitanoroshye kubifotora kubera abo Uwineza yari yaratse umwenda babirwanira.

Ubworozi bw’inkoko zirimo iz’inyama ndetse n’iz’amagi zitaweho na Equity Bank, yari yaramuhaye umwenda wa miliyoni 800, izindi banki zirimo Cogebank, Zigama CSS ndetse na banki y’abaturage nazo zari zaramuhaye umwenda usaga miliyoni 500.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mfite ikizere ko polisi izamuta muri yombi kuko ubuhemu nk’ubu bubarwa mu byaha mpuzamahanga aho azajya hose azatabwa muri yombi

kamili yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ubucabiranya nk’ubu bukwiye gutanga amasomo ku nzego z’ubuyobozi ndetse n’ibigo by’imari bitandukanye hakirindwa ibihombo binini gutya binatera amakimbirane hagati y’abahemukiwe.

sekamana yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka