Bugesera: Bigize abavunjayi baha amafaranga y’amahimbano Abarundi barimo guhungira mu Rwanda

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamabuye mu Karere ka Bugesera hafungiwe abagabo babiri bafatanywe amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi icumi (1,200,000FRW) y’amahimbano barimo kuyavunjira Abarundi barimo guhungira mu Rwanda.

Abo batawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa 30 Mata 2015, ni abitwa Ndayambaje Jean w’imyaka 38 w’imyaka y’amavuko wafatanwe ibihumbi 800 by’amafaranga y’amakorano ndetse na Hategekimana Ferdinand w’imyaka 45 y’amavuko wafatanwe ibihumbi 210 na yo y’amahimbano.

Aba ni bo bafashwe biyise abavunjayi batanga amafaranga y'amahimbano.
Aba ni bo bafashwe biyise abavunjayi batanga amafaranga y’amahimbano.

Murwanashyaka Oscar, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, yagize ati “ Bari baje aharimo gushyirwa impunzi z’Abarundi zitegura kujyanwa mu Nkambi ya Gashora maze bakabavunjira amafaranga babaha ay’amahimbano na bo bakabaha ay’amarundi mazima. Ariko inzego z’umutekano zabafashe bataravunja amafaranga menshi ndetse n’abayahawe bahise bayasubizwa."

Avuga ko abo baturage bafashwe bigize abavunjayi ubusanzwe bakomoka mu Murenge wa Ngeruka uturanye n’uwa Kamabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye akaba asaba Abarundi barimo guhungira mu Rwanda ko bagomba kwirinda umuntu wese uza kubabwira ko ari umuvunjayi, ahubwo ko niba bashaka kuvunjisha bagomba kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.

Ati “Ariko babishatse bagumana n’ayo mafaranga y’amarundi kuko mu Nkambi barahasanga ibintu byose. Niba ariko bashaka kuvunjisha ayo bafite bagomba kwegera ubuyobozi bukabafasha kugira ngo hatagira ubahangika amafaranga y’amahimbano”.

Kuri ubu abo bafatanwe amafaranga y’amahimbano bakaba barimo gukorerwa dosiye kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka