Bugesera: Bamwe mu batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege bari guhabwa ingurane

Kuri ubu abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu karere ka Bugesera bamaze icyumweru batangiye kubona amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo, nyuma y’igihe kitari gito amaso yaraheze mu kirere.

Abo baturage barajya gufata amafaranga yabo ku bigo by’imari naza banki na za sacco zo mu mirenge ikikije ahazubakwa ikibuga cy’indege mu murenge wa Rilima.

Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera ni umwe mu mishinga itegerejwe cyane mu minsi iri imbere.
Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera ni umwe mu mishinga itegerejwe cyane mu minsi iri imbere.

Nsengiyuma Pierre umwe mu bamaze guhabwa amafaranga y’imitungo ye.

Yagize ati “Ubutaka bwegereye ahazubakwa ikibuga cy’indege burahenze cyane, kuko ahantu haguraga ibihumbi 200 cyangwa 300 ubu haragura miliyoni imwe cyangwa inarenga, none ubu nifatiye gahunda yo kujya gutura mu mutara kuko niho ubutaka bugurika neza.”

Si uyu mugabo gusa kuko uwitwa Uwimana John avuga ko abantu babuze ubutaka bwo kugura kuko burahenze none ugasanga barimo kugura inzu gusa.

Amwe mu mazu azasenywa yubatswe ahazubakwa ikibuga cy'indege.
Amwe mu mazu azasenywa yubatswe ahazubakwa ikibuga cy’indege.

Ati “None se bazatungwa n’iki ko batarimo kugura ubutaka bazahingaho, niyo mpamvu njye niyemeje kuva mu Bugesera nk’ajya ahandi gushaka aho gutura hari umurima kuko hano harahenze cyane.”

Abo baturage bavuga ko bahawe amafaranga make ugereranyije nabo mu mujyi kuko batahaye agaciro ubutaka bwabo nk’uko bijya biba kubimurwa bafite ubutaka mu mujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko abaturage babariwe ingurane z’imitungo yabo hakurikije amategeko.

Kuba abashaka ubutaka ari benshi byatumye ubutaka bwo mu mbago z’ikibuga buhenda , abaturage bakaba bagirwa inama yo kujya gushaka ubutaka n’ahandi.

Ati “Nibitonde bashake aho gutura no guhinga bitonze kuko ubu ubutaka burahenda cyane ikindi kandi ntabwo Leta igiye guhita ibirukana ngo kuko bishyuwe ahubwo baracyafite umwanya wo kuba bagituye mu mazu yabo.”

Rwagaju Louis aragira inama abo baturage kudakura amafaranga yabo yose kuri banki aho abiswe kuko bashobora kuyibwa cyangwa se bigatuma bayasesagura.

Uretse ubutaka, byanatumye hari ibindi byurije ibiciro nk’ibikoresho byo kubaka. Imiryango isaga ibihumbi bibiri yari imaze igihe irindiriye ingurane z’imitungo yabo.

Ku ikubitiro iyo mu kagari ka Karera niyo yatangiye guhabwa amafaranga. Mu cyiciro cya mbere, harishyurwa miliyari zisaga eshanu muri miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda ategerejwe mu tugari dutatu aritwo Karera, Kimaranzara na Ntarama tuzubakwamo ikibuga mpuzamahanga cy’indege.

Hagati aho ariko imiryango 300 y’abatishoboye Leta yafashe icyemezo cyo kuyifasha kubona icumbi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byagiye bibaho ko abantu bimurwa usanga batindanwe cg hakaba habaho kudahuza nibyifuzo byabimurwa twizereko noneho ubu bizatungana abaturage bakanyurwa, ubuyobozi bwacu turabwizeye

kamali yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka