Bugesera: Akurikiranyweho gukubita umugore bikamuviramo gupfa

Kuri station ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, hafungiwe umugabo witwa Kamegeri Appolinaire ukekwaho gutera ivi umugore witwa Nyirangwera Scovia bikamuviramo urupfu.

Uyu mugore wari utuye mu mudugudu wa Rutobotobo mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata .

Ahatukura niho habereye ubwicanyi
Ahatukura niho habereye ubwicanyi

Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Rutobotobo na Kamatana mu kagari ka Murama, baratunga agatoki umusaza witwa Kamegeri Appolinaire gutera ivi Nyirangwera Scovia ku cyumweru gishize ubwo bari mu kabari, byanamuviriyemo urupfu kuri uyu wa kane, aho banatunga agatoki ubuyobozi bw’Umudugudu kugenda biguru ntege muri iki kibazo.

Ku ruhande rw’abari bari muri aka kabari, ntibemeranya n’ibyo aba baturage bandi bavuga; kuko bavuga ko ahubwo uyu mugore ari we wahobereye Kamegeri mu rubavu bityo rero bakavuga ko arengana, Kaberamanzi Emmanuel ni nyirakabari bari barimo.

Agira ati “Umugore yaje ahobera umusaza ngo ashaka kumurongora, undi aramuhunga ariko ntabwo yigeze amukubita ivi kuko twararebaga”.

Ibi kandi biranemezwa na Gasuhuke Hamisi umwe mu basangiraga n’abo basaza.

Ati “ Ntabwo yigeze amukubita ivi namba ibyo ni byo abantu kuko batari bahari”.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rutobotobo, Bakobwa Xaveline avuga ko amakuru y’uburwayi bwa Scovia yayamenyesheje Polisi ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ati“ gusa icyo gihe hari bamwe mu bo mu muryango wa Scovia bavugaga ko byatewe n’inzoga, abandi bagatunga agatoki KAMEGERI kumutera ivi, narimo kumukorera ibyangombwa by’uko atishoboye ngo afashwe kuvuzwa nyuma ntungurwa no kumva ku wa kane yapfiriye mubitaro bya CHUK, ari na bwo Polisi yahitaga itwara Kamegeri imuta muri yombi bikuraho ibivugwa n’abaturage ko ubuyobozi bwabigizemo uburangare”.

Hagati aho polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, ivuga ko ikiri gukora iperereza kuri uru rupfu, aho hategerejwe isuzumwa ryo kwa muganga ngo hamenyekane neza icyamwishe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MUGABO AKURIKIRANWE NEZA HARIGIHE ABAFITE IKINDI KIBAZO HARIMPAMVU NYINSHI HARUMUSHINJA KOYA BONYE AMWICA MURAKOZE.

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka