Bugarama: Abimuwe mu manegeka ngo ntibaherutse inkunga y’ingoboka

Abimuriwe ku umusozi wa Kibangira mu murenge wa Bugarama muri Rusizi bahunga amanegeka, baravuga batarongera kubona inkunga bahabwaga na Leta.

Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kubura uko bikemurira ibibazo byo mu ngo, cyane cyane abasaza n’abakecuru kuko amafaranga bahabwaga yo kubunganira hashize imyaka itatu batayaca iryera.

Bamwe mu baturage bavuga ko batakibona inkunga zitandukanye bagenerwa na Leta.
Bamwe mu baturage bavuga ko batakibona inkunga zitandukanye bagenerwa na Leta.

Uwimana Francine avuga ko bababwira ko batababona ku rutonde rwabahabwa inkunga, kubera ko imirenge babagamo itarazana urutonde rw’abazihabwaga ngo bamenye aho babarizwa n’inkunga buriwese yabonaga.

Agi ati “VUP bavuga ntabwo tuzibona hari n’abarihirwaga mituweri nabo badaheruka kwishyurirwa iyo tubivuze batubwira ko tutari kuri risiti y’abagomba gufashwa kuko ngo imirenge twavuyemo itohereza urutonde rw’abagenerwaga inkunga.”

Mukeshimana avuga ko nawe afite icyo kibazo, kuko kuva bagera mu murenge wa Bugarama nta muntu wari wabaha ku mafaranga kandi mbere barayabonaga, aho bari batuye n’ubwo bahora bizezwa ko bizakemuka.

Guverineri w'intara y'uburengerazuba Mukandasira yizeza abaturage ko bazubakirwa vuba.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira yizeza abaturage ko bazubakirwa vuba.

Ati “Najye nuko kuva twagera hano ipfashanyo twabonye ni ayamazu batwubakiye ariko ntayindi mfashanyo wavuga ngo yakunganira umuntu cyakora tuzakomeza twihangane turebe.”

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas avuga ko icyo kibazo kibabaje kandi ko giterwa n’uburangare bw’abayobozi. Yabitangaje ubwo yagendereraga abo baturage tariki 18 ugushyingo 2015.

Mukandasira akomeza gusobanura ko niba umuturage yaboneraga inkunga mu murenge wa Muganza ukaza muri Bugarama, bitavuze ko aba yakuwe mu icyiciro yabarizwagamo. Yasabye abayobozi kubikurikirana bitarenze icyumweru kugira ngo bareke gukomeza kurengana.

Ati “Ni uburangare bw’abayobozi kuko niba waboneraga inkunga muri Muganza ukaza muri Bugarama nta bwo uba uvuye mu icyiciro urimo . Umuyobozi w’umurenge twamuhaye icyumweru kimwe kugirango babikosore.”

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka