Bongeye gushyira hamwe nyuma y’imyaka 15 babana batavugana

Munyanziza Piere Celestin n’umugore we Muragijemariya Primitive babayeho mu ntonganya mu gihe cy’imyaka 15, bongeye kumvikana kubera amahugurwa ya DUHAMIC ADRI.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Buhunga, Akagari ka Ruyanza mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi ngo bapfaga gufuha k’umugabo wakekaga ko umugore agifitanye umubano n’undi musore wamurambagizaga mbere.

Bari bamaze imyaka 15 babana mu ntonganya ariko ubu urugo rwabo rumeze neze.
Bari bamaze imyaka 15 babana mu ntonganya ariko ubu urugo rwabo rumeze neze.

Urwo rwikekwe ngo rwatumaga mu rugo hahora induru kuko n’iyo umugore yasurwaga n’abavandimwe b’uwo musore, umugabo yabyakiraga nabi.

Munyanziza agira ati “Narebaga no muri terefoni ye, nkabonamo nimero za wa mugabo. Noneho nkamubwira ko ntamushaka mu rugo rw’iwabo kuko n’abantu baho bantera ibikomere”.

Bashinze urugo muri 2000, kuri ubu bafite abana batatu. Bahawe amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye n’umuryango uharanira amajyambere y’icyaro DUHAMIC ADRI muri gahunda wise “women & Gals”, kuva muri Mata 2015, none bahamya ko imibanire yahindutse n’iterambere rikaza.

Imwe mu miryango y'abahinzi n'aborozi DUHAMIC ADRI yafashije kwiyunga.
Imwe mu miryango y’abahinzi n’aborozi DUHAMIC ADRI yafashije kwiyunga.

Umugore wa Munyanziza, Muragijimana Primutive, na we ati “Nta kiganiro twagiraga, buri wese yakoraga ibye. Aho tumariye kumvikana yambwiye ko nko mu cyumweru yishyuraga 10,000frw by’inzoga. Ubu yaragabanyije ahubwo amafaranga ayazana mu rugo”.

Ngo nyuma yo guhurwa basigaye baganira ku bikorwa bikenewe ngo urugo rutere imbere. Umugabo yagabanyije amacupa y’inzoga n’umugore agabanya amafaranga yaguraga amavuta yo kwisiga no gusukisha imisatsi arabireka; kandi yirinda kugenda muri rwa rugo umugabo yamubuzaga.

Bahamya ko igitera ingo kubana nabi ari ukutaganira, kutamenya icyo uwo mubana akunda n’icyo yanga no kudashyira hamwe.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya "Women &Gals"
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya "Women &Gals"

DUHAMIC ADRI yahisemo guhugura ku buringanire n’ubwuzuzanye amakoperative y’abahinzi, igamije gufasha abanyamuryango kurushaho kongera umusaruro.

Ugeziwe Janvier, Umuhuzabikorwa wa DUHAMIC ADRI, agira ati “Ni muri urwo rwego twashyizeho gahunda yo gukangurira abagize umuryango bose kugira uruhare mu kongera umusaruro w’urugo. Ni byiza kugabanya ibimara amafaranga ariko ukongera ubukungu mu rugo”.

Mu gihe cy’umwaka, umuryango DUHAMIC ADRI, umaze guhugura abagabo n’abagore 670 mu turere twa Muhanga na Kamonyi. Bateganya guhugurwa abagera ku 4,800 kugeza muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka