Biteze iterambere nyuma yo kumenya gutunganya uruhu

Urubyiruko rw’Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi rutakandagiye cyangwa rwacikishirije amashuri rusanga kwihugura ku gutunganya ibikomoka ku ruhu, bizarugeza ku iterambere.

Uru rubyiruko ruhugurwa ku bijyanye no gutunganya ibikomoka ku ruhu mu gihe cy’iminsi 45 gusa, aho ruva ruzi gukora ibintu bitandukanye birimo gukora inkweto, imikandara ndetse n’ibindi bikorwa mu ruhu.

Zimwe mu nkweto bakora
Zimwe mu nkweto bakora

Mugiraneza Vianney avuga ko ibyo amaze kumenyera muri iri shuri asanga bimuhagije. Ati:” Sinagize amahirwe yo kwiga ariko ibyo maze kumenya birahagije. Maze gukora imikandara, sandari z’ubwoko bwose, maze gukora imiguro 16.”
Nyirandikumana Anifa, ni umupfakazi w’abana 2, avuga ko mu buzima yajyaga yibaza icyo akora cyamuteza imbere akakibura.

Ati: “Nacikirije amashuri. Mu buzima nahoraga mvuga nti nibura uwampa amahirwe yo kwiga umwuga wazabasha kunteza imbere. Ibi bizatuma mbasha kurihira amashuri abana banjye, nk’umupfakazi ntawe uzambona mu ngeso mbi nk’uko byashoboraga kuzambaho.”

Ureste kwiteza imbere, ibyo rwigira muri iri shuri bizarufasha no mu gutanga akazi ku bandi.

Basanga ibyo bamaze kubyaza umusaruro ibikomoka ku ruhu bizabateza imbere
Basanga ibyo bamaze kubyaza umusaruro ibikomoka ku ruhu bizabateza imbere

Sendashonga Gerard uhagariye iri shuri ari nawe wakoze uyu mushinga aterwamo inkunga n’umushinga w’Abasuwisi witwa “ Suisse Contact”, avuga ko iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko hari bamwe mu rubyiruko rubura amahirwe yo kwiga n’urubasha kwiga ariko ntirubone akazi nyamara hari imirimo iri hanze ititabwaho yateza imbere abayikora.

Sendashonga avuga ko babangamirwa no kubona impu zo gukoresha mu mahugurwa ndetse no mu kazi kuko, mbere bazivanaga mu ruganda rwa SODEPARARI ubu rutakiriho, bityo bakaba bagomba kuzitumiza mu gihugu cya Kenya.

Gedeon Ngendambizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera iri shuri ririmo asanga iri shuri rifite akamaro kanini ku batuye Umurenge we.

Ati:” Akamaro ka mbere bazabasha kubona akazi ubwabo ari nako bagatanga, babashe kubona amafaranga yo kwiteza imbere, banateza imbere Umurenge muri rusange.”

Nyuma yo kurangiza aya mahugurwa, bazishyira hamwe aho bazabanza guhabwa ibikoresho by’ibanze baheraho batangira kubyaza umusaruro ibyo bahuguwemo.

Erneste Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Shalom!uruwo gushimirwa komereza aho kdi uzagera kuribyinshi ubingeze no kubandi ,birashoboka ko mwanduha adress zabo tukazabahahira ko turabacuruzi bibikomoka mura frica.Thanks! Gd nght!!

chegue supply yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka