Bitandukanyije na FDLR bashaka gutangirira umwaka mu Rwanda

Abarwanyi batatu ba FDLR bitandukanyije na yo ngo bashaka gutangirira ubuzima bushya mu Rwanda n’imiryango yabo.

Harerimana Patrick, uvuka mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Hehu, avuga ko avuye ahitwa Gitsimba hafi y’ibirunga bya Nyiragongo, aho amaze umwaka aba muri FDLR kuko ngo yinjijwemo ku gahato bamufatiye Rutshuru muri 2014.

Abarwanyi ba FDLR banze gusoreza umwaka mu mashyamba bataha mu Rwanda bazanywe n'imodoka ya Monusco.
Abarwanyi ba FDLR banze gusoreza umwaka mu mashyamba bataha mu Rwanda bazanywe n’imodoka ya Monusco.

Agira ati “Abantu batuye ku mupaka tujya gushakira imibereho muri Congo! Nagiye Rutshuru ahitwa Tongo, abarwanyi ba FDLR bamfatirayo batangira kunyikoreza imitwaro no kunkoresha ku gahato, ariko ubu ngize amahirwe yo kubacika nigarukira iwacu.”

Harerimana w’imyaka 22, ngo yayoborwaga na Maj Leonce ahitwa Gitsimba ahari n’abandi barwanyi benshi bafashwe bugwate batarakora imyitozo ahubwo babeshywa kuzayikora bageze mu Rwanda muri 2016.

Iradukunda Claude w’imyaka 21, yatashye mu Rwanda ari kumwe n’umugore we yashakiye mu ishyamba.

Avuga ko yinjiye muri FDLR muri Gicurasi 2014 ahitwa Songa aho FDLR yagiye gusahura ikamwikoreza ibyo yasahuye agatangira igisirikare atyo.

Agira ati “Navukiye muri Congo ndahakurira mu mpunzi, ariko ntashye ntorotse igisirikare cya FDLR kuko ubuzima bwo kwiba bwari bunaniye. Ni bwo bwambere ngeze mu Rwanda ariko ndumva ari ibitangaza kuko ibyo mbona bitandukanye n’ibyo abayobozi banjye babwiraga.”

Iradukunda avuga ko yabwirwaga ko mu Rwanda bica abatashye, abantu baho babayeho nabi.

Ati “Nabwirwaga ko ugeze mu Rwanda yicwa nkagira ubwoba, ariko naje kumva bamwe mu bo twabanye batashye bavugira kuri radiyo ko bameze neza nanjye nifuza kwitahira.”

Nkundabanyanga Jean Bosco, uvuye Kindo mu Ntara ya Maniema, avuga ko yatangiye igisirikare cya FDLR muri 2001 ayivamo 2002 ajya kwiga. Avuga ko aho yari ari hari abandi Banyarwanda bifuza gutaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagize neza bareba kure bataha iwabo naho abababashyaga bo bakubise igihwereye

Mugunga yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka