Bishenyi na Gihara bahawe imodoka bibuza abamotari abakiriya

Nyuma y’imyaka ibiri abagenzi bagana ku Ruyenzi bahawe umurongo wa tagisi, abakomeza Bishenyi n’i Gihara na bo zizajya zibakomezanya.

Mu ivugurura rya gahunda yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, imodoka zerekezaga muri Gare ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda zongerewe icyerekezo; zimwe zikomeza i Gihara kuri 300Rwf, izindi Bishenyi kuri 250Rwf uvuye Nyabugogo.

Bishenyi na Gihara bahawe ligne za tagisi.
Bishenyi na Gihara bahawe ligne za tagisi.

Abagenzi bari basanzwe bakora izo ngendo bishimiye izo modoka bahawe kuko igiciro bari basanzwe bagendera cyagabanutsemo kabiri.

Ngo kujya Bishenyi bagombaga gutega imodoka zerekeza mu Majyepfo, maze zikabaca 500Frw. Umwe mu bahaturaye aragira ati ”Biriya byabaye byiza kuko wasangaga twemera tukishyura nk’abajya ku Kamonyi ariko tukaviramo Bishenyi”.

Gihara ho hari hasanzwe umurongo wa tagisi za mu gitondo no ku mugoroba ku 600Rwf, ariko abagenzi bavuga ko izo modoka zabatwariraga igiciro kiri hejuru bamwe muri bo bagahitamo kugenda n’amaguru bakajya gutegera ku Ruyenzi.

Urugendo rwa Ruyenzi – Gihara rwari rukunze gukoreshwa moto kuri 400Rwf cyangwa igare rya 200Rwf, rwashyizwe ku 100Rwf muri tagisi. Abamotari n’abanyonzi bahakoreraga baravuga ko babuze abakiriya kuko nta mugenzi ukibatega.

Barasaba Ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), gusubizaho Gare ya Ruyenzi cyangwa bakongera ibiciro bya tagisi zijya i Gihara. Umwe mu bamotari ati “Ahantu twatwaraga umugenzi wa 400Rwf, ubu baragendera 100Rwf. None se ko tutakorera 50Rwf ngo dukunde tubone abagenzi!”

Ikibazo by’abamotari bagera ku 100 bakorera ku Ruyenzi ngo biteguye kukigeza kuri RURA babicishije muri Koperative bahuriyemo; ariko n’abashoferi ba tagisi zigana i Gihara baravuga ko igiciro bashyiriweho cya 300Rwf kiri kubateza igihombo kuko abagenzi benshi bazana bagarukira ku Ruyenzi kuri 200Rwf, bakagera i Gihara bameze nk’abashoye.

Barifuza ko byibuze igiciro cyazamuka kikagera kuri 400Rwf; abagenzi bava ku Ruyenzi berekeza i Gihara bagacibwa 200Rwf.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

RURA yadukoreye peeee, turasaba nanone wasc iduhungurire amazi ibijyega biruzuye arikoturacyagura injerekani 200 kdi twaramaze nokuyashyira mungo wasc nidutabare peee

nyiranzagitangirakimanayakimpereye yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

turashimira rura kubwo igitekerezo yagize cyo kutuvana mubwigunge abanyagihara rwose nababwira ngo,God bless Rwanda and rura nabayobozi bahatekerejeho.

johny yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Rura oyeeee!!!!! Leta y’ u Rwanda oyeeeeeeee!!!!!!!! murasobanutse mudukuye mubwigunge

batigol yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Imana ihe umugisha igihugu cyacu gikomeze umuvuduko mu iterambere kuri bose. GIHARA mwadufashije cyane, abana bajya kwiga Kgl basubijwe, abakorerayo nabarangura yo ibicuruzwa biciriritse bose turashimira. Twatangiye gusurwa ninshuti zitatugeragaho kenshi, ntitukigera murugo ijoro rinishye kubera gutinzwa no gutega kenshi............ yewe nibyinshi tugushimira RURA, ninabyiza abantu benshi bamenyeko hari ikigo kibareberera. Gusa rero mubigaragarira buri wese umuhanda ni inzitizi, biragoye kuwukoreramo kumodoka zitwara abagenzi, usanzwe ukoreshwa namafuso nibura bacishemo rimwe niveleuse mugihe hategerejwe kuwubaka birambye. Byumwihariko ndisabira Mayor wumugi wa Kgl Fidel Ndayisaba gufasha akarere ka Kamonyi akatwubakira icyo gice cyumuhanda kingana na 4.5km

sheric yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Turashimira RURA cyaneeeeee, yadukoreye pe! Twebwe abagenzi bagana i Gihara twari twarahagorewe, ducibwa amafaranga menshi, kandi mu kavuyo! Ngaho aba motari ngo barishyiriraho ibiciro uko bishakiye, none RURA iradutabaye, rwose irakoze kandi ikomereze aho. Gare ishyirwe i Gihara, naho haze iterambere, naho motos zikomeze rerekeza za Kagina nahandi RURA oyeeeeeee!

pacifique yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Abamotari bamenye ko RUYENZI GIHARA ari umujyi wa KAMONYI; Kandi aba TAXI nabo bihangane , umuhanda wa RUYENZI - GIHARA numara kujyamo kaburimbo, bazasanga iryo 100 rwose rihagije. Buriya RURA iba yabibaze cyane. 200 musaba rwose ni menshi cyane.

G yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Abamotari mwihangane ntakundi,ubwo ntimwasenze neza

Ange yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Turashimira RURA kuko yatabaye abagenzi twerekezaga bishenyi na gihara kuko twakoreshaga ticket nyinshi akarusho kubafite imizigo.naho abamotari bikikunda cyane.

Francis Ghandi Regis yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Abatuye iGihara turashimira Rura kuko yatugiriye neza iduha ligne ya taxi kuko abamotari bicaga bagakiza kuko bishyiriraho ibiciro uko bashatse.
Rura ikomerezaho ahubwo irebe icyo abashofeli ba taxi basaba ibisuzume batazahomba .gare yo kuruyenzi yubakwe I Gihara kiriya nigikorwa kunyungu rusange abamotali bags bishenyi bashake abagenzi cg Gihara- kagina- kamuhoza, Gihara - teraniro, na Gihara Kabagesera, ligne zirahari bareke Gihara igendwe itere imbere turasshimira abayobozi bacu baduha ibidufitiye akamaro. Imana ibarinde

batigol yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka